English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika yanyuzwe n'imikoranire y'ingabo ze n'iza RDF

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika, Général Zéphirin Mamadou, yagaragaje ko yanyuzwe n’imikoranire myiza ikomeje kuranga Ingabo z'u Rwanda n' iz’Igihugu cye nk'uko byifujwe na ba Perezida Paul Kagame na mugenzi we Faustin Archange Touadéra.

Général Zéphirin Mamadou yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2024, ubwo yari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Général Major Vincent Nyakarundi mu kiganiro yagiranye n'Ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa muri Santarafurika biturutse ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika, Général Zéphirin Mamadou, yongeye gushimira Ingabo z'u Rwanda kubera ubwitange n’umurava zikorana akazi kazo mu gihugu cye zaba izihari ku bw'amasezeramo y'ibihugu byombi cyangwa izoherejwe mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye.

Général Zéphirin Mamadou kandi yavuze ko ingabo z'igihugu cye zizakomeza gukorana neza n'iz'u Rwanda ngo zikomeze guteza imbere ubuvandimwe hagati y'ibihugu byombi.

Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano ahuriweho n'ibihugu byombi zagaragaje ko biteguye gukomeza kwitwara neza no kuba intangarugero mu butumwa zirimo kugira ngo zirusheho guhesha ishema u Rwanda.

Izi ngabo zifite icyicaro gikuru ahitwa Bimbo mu nkengero z'Umurwa Mukuru, Bangui, zashimiye Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Zagaragaje ko zanyuzwe no kuba Umukuru w'Igihugu nk'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda adahwema kwita ku ngabo no kuziha ibyangombwa zikenera byose kugira ngo zishobore kuzuza neza inshingano zifite mu butumwa bunyuranye mu Rwanda no mu mahanga.

Ingabo z’u Rwanda ni zo zitoza iza Centrafrique ndetse ku wa 5 Kanama 2024, muri Camp Kassaï, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'icyo Gihugu, abagera kuri 634 basoje amasomo ya gisirikare.

Abinjijwe mu ngabo bakurikiye abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023.

Mu masomo bahabwa harimo abatoza kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Centrafrique.



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika yanyuzwe n'imikoranire y'ingabo ze n'iza RDF

Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda ategerejwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-06 17:50:59 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugaba-Mukuru-wIngabo-za-Santarafurika-yanyuzwe-nimikoranire-yingabo-ze-niza-RDF.php