English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku bagore bose babyaranye


Ijambonews. 2020-04-30 12:19:22

Diamond Platnumz, umwe mubahanzi babarizwa mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba bavugwa cyane haba ku muziki we, abagore babyaranye ndetse no ku bikorwa bye bitandukanye.

Diamond mu cyumweru gishize yatunguye benshi avuga ko agiye kwishyurira ubukode imiryango 500 itishoboye muri ibi bihe bya Covid-19 ibi byanatumye benshi bavuga byinshi bitandukanye haba inshuti ndetse na Zari Hassan babyaranye abana babiri.

Uyu Zari yagiye kenshi avuga ko Diamond atita kubana babyaranye ndetse atanamuha indezo cyangwa ibi mufasha kurera abana babyaranye ,uyu mugore wabana batanu akaba atar yumvisha neza ukunt Diamond yatanga ariya mafranga yose y'ubukonde ngo adafasha abana be.

Ku munsi w'ejo hashize Diamond Platnumz yagiye kuri ‘Wasafi FM’ agaruka ku mubano we na Zari n'abandi yabyaranye nabo .

Diamond kuri Zari yagize ati “Naramubwiye nti tugomba kwirinda gutongana tunabwirana nabi ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere mu gihe kirekire twaganiriye twembi”.

Yokomeje agira ati “Namubwiye uko mbyumva ko yashatse kumpana atuma ntabona abana banjye, ambwira ko atigeze yifuza kumpana akoresheje abana bacu.

Twasanze harabayeho kutumvikana ku mpande zombi z’abunganizi bacu mu mategeko”.

Kuri Tanasha Donna umukobwa w'umunyakenyakazi ufite inkomoko mu Butaliyani, Diamond yavuze ko yifuzaga kureka ingeso zo gushurashura no kumuca inyuma agatuza akubaka umuryango hamwe nawe.

Diamond yanavuze kandi kuri Hamissa Mobeto babyaranye umwana umwe w’umuhungu, ku kuba yaragiye mu mashusho y’indirimbo ya Alikiba basa n’abahanganye, yavuze ko ari ntacyo bimutwaye ari akazi ke.

Diamond Platnumz yabyaye abana bane ku bagore batatu batandukanye twagurutseho haruguru , hakiyongeraho na Wema Sepetu bakundanye mbere ariko nta mwana bafutanye.

Zari na Diamond babyaranye abana babiri, Latifah Dangote na Prince Nillan, Hamissa Mobeto babyarana umuhungu umwe Deedaylan Abdul Naseeb, ndetse na Tanasha baherutse gutandukana bafitanye umwa w’umuhungu witwa Junior Naseeb. Diamond umwe mubahanzi bakunzwe cyane

muri Afurika , nawe avuga ko icyorezo cya COVID19 cyamugizeho ingaruka doreko hari ibikorwa yari afite bimwagurira umuziki we hirya no hino ku Isi byahagaze .

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

OMS yemeje Ubushita bw'Inkende nk'icyorezo giteje akaga

Nepal:Impanuka y'indege yahitanye abari bayirimo bose harokoka Umupilote(Amafoto)

Kenya:Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bahawe imyanya muri Guverinoma



Author: Ijambonews Published: 2020-04-30 12:19:22 CAT
Yasuwe: 1115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Diamond-Platnumz-yagize-icyo-avuga-ku-bagore-bose-babyaranye.php