English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Diane Rwigara yashimangiye ko kuri iyi nshuro kandidatire ye igomba kwemerwa  

Diane Shima Rwigara  yavuze ko nubwo mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yanzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze ubu yizeye ko bazemera kandidatire ye kuri iyi nshuro.

Abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika n’abadepite ubu barimo kugeza ibisabwa kuri komisiyo y’amatora , mbere y’amatora ateganyijwe hagati muri Nyakanga uyu mwaka.

Uretse Perezida Paul Kagame, abandi bitezwe gutanga kandidatire zabo barimo na Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Diane Rwigara, n’abandi bakandida bigenga.

Diane Rwigara abajijwe impamvu yagize igitekereo cyo kongera kwiyamamaza yavuze ati" Nuko nari ngifite ubushake, nubwo 2017 bitagenze uko nabyifuzaga, numvaga nshaka kongera nkagerageza."

Nkunda politike kuva kera kandi ni n’amahirwe menshi gukora icyo ukunda, nubwo uhuriramo n’ibibazo byinshi.

Abajijwe icyo yifuza kugeraho mu gihe yaba agiriwe ikizere agatorerwa kuba Perezida w'u Rwanda yavuze ati" Icya mbere ni ukuzamura imibereho y’abaturage kuko mbona ari cyo cya mbere cyatuma igihugu cyacu gishobora gutera imbere."

Yakomeje agira ati"Kureka abantu bagakora bakiteza imbere. Ikibazo cyo kubona ifunguro, kubona aho baba, kurihira abana amashuri, ibyo bibazo byose byakemuka abantu bahawe uburenganzira, bashoboye gukora imirimo ibateza imbere."

Rero mbona uyu mwaka icyo nshyize imbere ni ubukungu bw’igihugu, twakora iki kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bugere kuri bose, ntibwiharirwe na bamwe.

Nubwo Diane yifuza guhatana kuri uyu mwanya agaragaza ko nta cyizere afite 100% ko kandidatire ye izimerwa kuko no mu 2017 yari yashizemo imbaraga zose ngo yemerwe ariko biranga.

Ati" N’ubushize nari nzi ko bazayemera, kuko nashyizemo imbaraga nyinshi ngo yemerwe, nagerageje kuzuza ibisabwa byose, nako nari nanabirengeje, uretse yuko nyine byarangiye itemewe."

Yakomeja ati"Kuvuga ko hari icyahindutse buriya tuzabimenya, tuzabireba. Abagenga urubuga rwa politike ni bo bazi niba hari icyo bazahinduraho. Ariko nubwo mfite icyizere hari igihe nibaza nti ‘bashobora no kutanyemerera nk’ubushize’, ariko ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro."

Aramutse yemerewe, Diane yaba ari umwe mu bagore bacye, cyangwa wenyine, bashobora guhatanira umwanya wa perezida w’u Rwanda muri aya matora, ndetse wo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 washyizwe mu Ukwakira

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-20 06:26:09 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diane-Rwigara-yashimangiye-ko-kuri-iyi-nshuro-kandidatire-ye-igomba-kwemerwa-.php