English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ari kumwe na Kapiteni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko nubwo bagiye gukina n’ikipe ibarenze bagiye guharanira ko amanita atatu asigara mu Rwanda.

Ibi babitangaje mu gihe bitegura gucakirana n’ikipe Super Eagles ya Nigeria kuri uyu wa kabiri mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika 2025 umukino uza kubera muri Sitade Nshya Amahoro ku tike iri hejuru y’amafaranga miliyoni ku bantu 8 bicaranye.

 

 Frank Spittle utoza Amavubi yavuze ko bazakora ibishoboka byose nubwo Nigeria ari ikipe iri ku rwego r’isi kandi ifite abakinnyi bakomeye cyane.

Agira ati:”twiteguye neza bishoboka ikipe ya Nigeria yatsinze Benin mu buryo bwiza cyane,ni ikipe ifite abakinnyi beza ku rwego rw’s natwe twateguye ikipe yacu ku buryo bwose bushoboka .twishimiye gukinira kuri Sitade Nshya twizeye ko abafana bacu bazaza ari benshi bakadushyigikira ntabwo dushaka gutsindirwa kuri Sidate Nshya baze barebe ibizaba.”

Kapiteni Djihad Bizimana yemeje ko ibintu byose bisoboka muri Ruhago gusa ngo uyu munsi ikiraba cyose baraba batanze ibyo bashoboka kurenza 100 ku 100.

Agira ati:”turatanga 120,150% kuko dutanze muynsi yabyo byatugora,rero icyo nabasaba Abanyarwanda n ukuzaza kudushyigikira ari benshi nabyo bizadufasga ,turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye cyane ariko turizeza ko basubirayo bicuza.”

U Rwanda na Nigeria amakipe yombi amaze guhura incuro 5 aho bitigeze byorohera u rwanda na gato kuko Nigeria yatsinze u rwanda incuro 2 banganya gatatu kose.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Nigeria:Ibyihebe byashimuse abanyeshuri 20 bigaga muri Kaminuza

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-10 10:29:18 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCON2025QNubwo-nta-kizere-batanze-Umutoza-na-Kapiteni-bateguje-ikizaba-kuri-Nigeria.php