English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore ibihembo bizahabwa umuntu watanze amakuru y’umucuruzi wimanye fagitire ya ABM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA cyangajeko cyigiye kujya cyigenera ishimwe umuguzi wahawe fagitire ya EBM ndetse n’uwatanze amakuru y’umucuruzi wimanye cyangwa agatanga fagitire iriho amafaranga ahabanye n’igiciro cy’igicuruzwa.

RRA yatangaje ayo makuru binyuze mu itangazo yasohoye kuwa 14 Werurwe rimenyesha abaguzi ba nyuma bose baciwe umusoro ku nyongeragaciro TVA ko bazajya bahabwa ishimwe ringana na 10% ya TVA iri ku iyo nyemezabuguzi mu gihe bahawe fagitire ya EBM.

 

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe umuguzi aguze, umucuruzi akamwima fagitire ya EBM cyangwa akamuha iriho amafaranga adahwanye nayo yishyuye agomba kubimenyesha RRA.

RRA ivugako kuva u Rwanda rwatangira gukoresha ikoranabuhanga rya EBM umusoro ku nyongeragaciro VAT wikubye gatatu uva kuri miriyari 255 Frw mu 2013 ugera kuri miriyari 659Frw mu 2022.

Dore ibirambuye kuri iryo tangazo…

 



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Dore icyatumye Muhadjiri yifatira kugahanga abafana ba APR FC

Guverinoma ya 2017-2024 isigaranye 9% gusa by'abatangiranye nayo,dore ibindi byayiranze

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-15 11:47:21 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-ibihembo-bizahabwa-umuntu-watanze-amakuru-yumucuruzi-wimanye-fagitire-ya-ABM.php