English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe  abandi 27 barakomereka 

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo, habereye impanuka ikomeye y'imodoka yaguyemo umuntu umwe abandi 27 barakomereka.

Imodoka yakoze impanuka n'iyo mu bwoko bwa Coaster, yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi ikora impanuka igeze mu Murenge wa Gihombo, Akagali ka Jarama  mu Mudugudu wa Kibilizi.

Umuvuguzi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko iyo modoka yageze mu ikorosi kubera ko umushoferi yihutaga cyane ananirwa gukata ikorosi ryose bituma imodoka irenga umuhanda.

Yavuze ati"Impanuka yabaye mu ma saa saba z'amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n'umuvuduko ukabije.

SP Kayigi ,yakomeje avuga ko bahora bibutsa abatwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw'abantu, bityo ko bagomba kugenda bitonze, niba umushoferi ageze mu ikorosi akagenda gake akarikata neza ariko usanga zimwe mu mpanuka ziba ziterwa no kwirara kwa bamwe mu bashoferi.

Yasabye abashoferi kujya batwara imodoka mu buryo bwubahirije amatego mu muhanda nti bagendere ku muvuduko, ntibacomore ituringanizamuvuduko(Speed Governor) ngo nukugirango bihute.

Nyakwigendera n'abandi 27 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibogora.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-20 11:09:26 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyamashekeImpanuka-yimodoka-yahitanye-umuntu-umwe--abandi-27-barakomereka-.php