English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore ibisabwa kugirango umuntu atange ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bazajya biyemeza gutanga uburenganzira ku ikoreshwa ry’umubiri wabo haba gutanga ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri, bazajya bapimwa udukoko dutera indwara cyangwa indwara umunani, ndetse bagasuzumwa niba koko bujuje ibisabwa byatuma batanga izo ngingo ku barwayi cyangwa zigakoreshwa mu kwigisha.

Muri Gashyantare 2023, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

Kuva muri Gicurasi 2023, ibikorwa byo gukura ingingo mu mubiri byatangiye gukorwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Kugeza muri Werurwe 2024 abantu 24 bari bamaze gusimburizwa impyiko mu Rwanda kandi zatanzwe n’Abanyarwanda.

Umuganga w’Impyiko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bafasha abakeneye impyiko, Dr Nyenyeri Lieve Darlène aherutse gutangaza ko ubuzima bw’abahawe ingingo n’abazitanze bose bumeze neza.

Ingingo ya 27 y’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryerekeye uburyo bw’imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri ryasohotse tariki 12 Nyakanga 2024, rigaragaza ko umuntu ushaka gutanga n’uhabwa urugingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu bapimwa udukoko dutera indwara cyangwa indwara.

Mu ndwara zipimwa harimo nka “Virusi itera SIDA; Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B; Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C; Cytomegalovirus; Virusi yitiriwe Epstein-Barr; Mburugu; Igituntu; na Diyabeti.”

Utanga ibice by’umubiri we asabwa kuzuza inyandiko yo kwiyemerera ko agiye gutanga, zirimo, ifishi yo kwiyemerera k’utanga, ubusabe bw’utanga, inyandiko ihamya y’ugize umuryango w’utanga, ifishi yo kwemererwa k’utanga akiriho, raporo y’isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe bw’utanga, yaba ashaka ko bizakoreshwa yarapfuye akuzuza ifishi y’utanga irage n’ikarita y’utanga irage.

Izi nyandiko zikubiyemo n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’uwatanze ingingo, ariko ubyiyemeza agomba kugaragaza ko abikoze kubera impuhwe n’urukundo afitiye uhabwa.

Dr Nyenyeri ati “Gutanga impyiko ni ugutanga ubuzima kuri uwo umuntu. Abantu bahabwa impyiko nyuma bamera neza bagakora bakinjiza amafaranga bagafasha Igihugu.”

Iri teka riteganya ko ibikomoka mu mubiri w’umuntu bishobora kugurishwa ari umushongi ukurwa mu maraso.

Bisobanurwa ko uyu “umushongi” ari igice cy’amaraso cy’umuhondo werurutse gisigara iyo amaraso avanywemo insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’ibindi bice bigize uturemangingo.

Gusa kugurisha uyu mushongi bitangirwa uburenganzira na Minisiteri y’Ubuzima imaze gusuzuma raporo igaragaza ingano y’amaraso yafashwe, umushongi wavuyemo, ukenewe n’inzego z’ubuvuzi hamwe n’uwasagutse. Usaguka ugurishwa ku Madorali ya Amerika 50 kuri litiro imwe.

Umuntu ashobora kwitangaho irage

Ingingo ya 15 y’Itegeko n°012/2023 ryo ku wa 13/03/2023 rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri iteganya ko “Umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko ashobora gukora irage ryo gukoresha umubiri, urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri we kugira ngo bizakoreshwe mu buvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga nyuma y’urupfu rwe.”

Uwitanzeho irage asobanura niba hazakoreshwa umubiri wose cyangwa ingingo runaka n’ibiwukomokamo.

Gusa ashobora guhagarika irage rye igihe cyose atarapfa, ikarita y’utanga na kopi zose z’irage bigateshwa agaciro imbere ya noteri.

Inyandiko itanga irage igaragaza ikigo kirihawe, kikazahabwa umubiri ari uko kizerekanye.

Umubiri w’umuntu wapfuye atitanzeho irage kandi ushobora gutangwa n’abo mu muryango we kugira ngo hakoreshwe umubiri we, urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka muri uwo mubiri.

Ni mu gihe umubiri w’umuntu wapfuye wabuze bene wo ukoreshwa uko wakabaye cyangwa ugakurwaho urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibiwukomokamo.

Ibi bikorwa n’ikigo cy’ubuvuzi cyemeje urupfu, kibanje kumenyesha ishami ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha rikorera mu ifasi y’aho giherereye mu gihe kitarenze amasaha 24 hemejwe urupfu, hakanatangwa itangazo kuri Radiyo y’Igihugu ricaho inshuro eshatu, no mu gitangazamakuru cyandika gikorera imbere mu gihugu gisomwa na benshi. Bagomba kandi gutegereza iminsi 21 uhereye ku munsi itangazo ryatangiweho.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Dore icyatumye Muhadjiri yifatira kugahanga abafana ba APR FC

Guverinoma ya 2017-2024 isigaranye 9% gusa by'abatangiranye nayo,dore ibindi byayiranze

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-21 14:10:05 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-ibisabwa-kugirango-umuntu-atange-ingingo-ingirangingo-uturemangingo-nibikomoka-mu-mubiri.php