Dore ibisabwa kugirango wige mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako
Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare kugeza tariki ya 11 Werurwe 2024 mu Turere ndetse no mu Mirenge yose yo mu gihugu hazaba kwiyandikisha kw’abasirikare bashaka kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) busaba ababyifuza gutangira kwiyandikisha. abahamagawe baziga mu ishuri rya Gisirikare i Gako bakazarangiza amasomo bafite imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.
Abahamagawe n’abasore n’inkumi bujuje ibisabwa,kuba uri Umunyarwanda kuba utari munsi y’imyaka 18 kandi ukaba utarengeje imyaka 21 kuba wararangije amashuri yisumbuye kandi ufite amanota akwemerera kujya muri kaminuza.
Ibindi bisabwa: kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire,kuba utarahagaritswe mu gukora akazi ka Leta, kandi ukaba ufite ubushake mu kwinjira mu ngabo z’u Rwanda
Abaziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu ishami rya General Medecine amanota asabwa ni A mu mashami ya PCB,BCG na MCB abifuza kwiga muri Mechanical Engeneering amanota asabwa ni A-B mu mashami ya MPG na PCM.
Abifuza kwiga mu ishami rya Computer Engineering amanota asabwa ni A-B mu ishami rya MPC abifuza kwiga Mathematics amanota asabwa ni B-C mu mashami ya MPG,PCM na MPC
Abifuza Kwiga Physics barasabwa kuba barabonye B-C mu mashami ya MPG,PCM na MPC,
Abashaka kwiga mu ishami rya Chemistiry bagomba kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya PCB,BCG na MCB.
Abashaka kwiga mu ishami rya Biology basabwa kuba baragize amanota B-C mu ishami rya PCB ,BCG na MCB.
Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-B mu ishami rya MEG,HEG,HGL,HEL,LEG hamwe n’abagize amanota 70% kuzamura muri TIC.
Comments
By Iyabatariyo josue on 2024-06-04 13:23:54
nibyiza cyane nibyagaciro ku batuba mugihugu cyumutekano nange ndacyiga ariko numva nazaba umusirikare none byazagendabite ntararangiza.
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show