Musanze:Insengero 185 zitujuje ibisabwa zafunzwe
Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bufatanyije n'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB bwemeje ko insengero 185 zitujuje ibisabwa zose zamaze gufungwa .
Ibi bibaye nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe muri ako Karere aho harebwaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw'abayoboye izo nsengero,isuku y'aho , parikingi,ubwiherero no kuba hari umurindankuba.
Muri ibyo hiyongeyeho kuba irwo rusengero ruba rufite uburyo amajwi ava muri urwo rusengero adashobora gusohoka ngo abe yabangamira abaturage,gufata amazi aturuka kuri izo nsengero kuba urusengero rwuzuye n'ibindi.
Amakuru y'ifungwa y'izi nsengero yemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kayiranga Thèobald, yavuze ko ubugenzuzi bugikomeje mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abantu basengera muri izo nsengero.
Yagize ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya."
Mu Karere ka Musanze habarizwa insengero 317,izakoreweho ubugenzuzi ni 282,185 hafashwe umwanzuro ko ziba zifunzwe kugirango zibanze zuzuze ibibura byose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show