English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dr Edouard Ngirente yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, nibwo byatangajwe ko Dr Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w'Intebe binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa X,yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyo kizere ndetse amwizeza no gukomeza gukorana umurava  mu gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Ati: “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”.

Dr Edouard yagizwe Minisitiri w'Intebe nyuma y'iminsi ibiri Perezida arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya ya 2024/2029.

Dr Edouard Ngirente amaze imyaka isaga irindwi ari Minisitiri w'intebe kuko uyu mwanya yawugiyeho tariki ya 30 Kanama 2017.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yari Umukozi muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa ashinzwe ibihugu 20. Yanabaye Umujyanama Mukuru. Yanabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 14:55:47 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dr-Edouard-Ngirente-yashimye-Perezida-Kagame-wongeye-kumugirira-icyizere.php