English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese agahenge u Rwanda rwumvikanye na DR Congo kaba kari kubahirizwa? 

Nyuma y’ikiganiro cyihariye hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na João Lourenço wa Angola ku wa mbere nimugoroba, abashinzwe ububanyi n’amahanga b'ibyo bihugu batangaje ko ibintu birimo kugenda neza mu gahenge kumvikanyweho n’u Rwanda na DR Congo.

Perezida Lourenço yagiye i Kinshasa ku wa mbere, nyuma y’uko yari mu Rwanda ku cyumweru mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, aho mw’ijambo rye, Kagame yashimye Lourenço umuhate we mu gushakira amahoro akarere, ndetse bakagirana ikiganiro bwite, nkuko byatangajwe n'ibiro bya perezida w'u Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi gushize i Luanda, u Rwanda na DR Congo byumvikanye agahenge (guhagarika imirwano) ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo katangiye kubahirizwa tariki 04 z’uku kwezi kwa Kanama.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Kayikwamba yagize ati: “Mu by’ukuri tugeze ahashimishije aho agahenge, ku rugero runini, kubahirizwa, rero turakomereza aho kuko agahenge gatuma habaho uburyo bwiza bwo kujya ku bibazo nyakuri”.

Kayikwamba yongeyeho ko Perezida Tshisekedi yasubiriyemo mugenzi we ko “leta ya Congo ihari byuzuye kugira ngo yitabire intambwe zose zizakurikiraho z’inzira y’amahoro ya Luanda” irimo kuyoborwa na João Lourenço.

Minisitiri Téte António yibukije ko hari urwego rwashyizweho rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge kandi “ruzongererwa imbaraga kugira ngo rubashe kuzuza neza inshingano zarwo.”

Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali ko ari yo iri inyuma y’inyeshyamba za M23 ubu zimaze gufata igice cy’intara ya Kivu ya Ruguru, imwe muri 26 zigize DR Congo.

Ku cyumweru tariki 04 Kanama, mbere y’amasaha ngo agahenge kumvikanwe kubahirizwe, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Ishasha uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Nyuma y’iminsi micye M23 yafashe n’agace ka Nyakakoma/Nyagakoma kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Edouard), naho hafi y’umupaka na Uganda.

Nyuma yo guhura kwa Lourenço na Tshisekedi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Téte António wa Angola na mugenzi we Thérèse Kayikwamba wa DR Congo bavuze ko abategetsi bombi bishimiye gutangira kw’agahenge, “uretse ibikorwa bito byo kukarengaho byabonetse”.



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-13 11:45:17 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-agahenge-u-Rwanda-rwumvikanye-na-DR-Congo-kaba-kari-kubahirizwa-.php