Ese koko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ishobora guturika? -REMA yabivuzeho
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibidukikije mu Rwanda REMA, cyamaganye amakuru akomeje gicicikana hirya no hino avuga ko hari ibyago byinshi byo guturika kwa Gaz ari mu kiyaga cya Kivu.
REMA ivuga ko inkuru zitandukanye zirimo n'iyatangajwe na National Geographic ari ibihuha. Inkuru ya National Geographic yavugaga ko gaze yo mu kiyaga cya Kivu yazamutse ku gipimo cya 60%, iyi nkuru yakomeje ivuga ko iri zamuka ryongeye ibyago byo guturika kwayo, bikaba byatera ingaruka ihambaye ku bantu batuye hafi y'ikiyaga cya Kivu ndetse n'ibidukikije muri Rusange.
Mudakikwa Eric Umuyobozi wa REMA mu ishami rishinzwe isesengura ry'ibidukikije n'ikuric kiranwa ry'ikiyaga cya Kivu yasobanuye ko amakuru aheruka mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2018 yerekenye ko imyuka ya gaze muri icyo kiyaga ihagaze neza.
Mudakikwa yijeje Abanyarwanda ko uburyo bwo kuyikuramo bukorwa hakurikijwe ubushishozi amabwiriza kugirango hirindwe guhungabanya ibindi bice by'ikiyaga.
Ati"Ntabwo ari ukuri ko gucukura gaze bishobora gutera iturika rya gaze kuko kubikora bikorwa nta guhungabanya umutekano w'ikiyaga.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva mu mwaka wa 2018 hari Laboratoire yabugenewe ikurikina ikiyaga cya Kivu umunsi ku munsi kandi hashyirwaho sitasiyo zikurukirana ibibera munda y'isi kugirango ibishobora gutera ikibazo bimenyekane hakiri kare.
Ati"Ntakibazo gishobora gutungurana kuko dukomeje ubufatanye bwa hafi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku bijyanye n'umutingito ndetse n'iruka rya Nyiragongo kuko ari muri bimwe bishobora gutuma haba iturika mu kiyaga cya Kivu.
REMA igaragaza ko ikiyaga cya Kivu kirimo kilometero kibe zibarirwa hagati ya 55 na 69 za gaze metani na kilometero kibe 270 kugeza 300 za doxyde de carbone.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show