FARDC ikomeje gushaka abasirikare benshi mu rwego rwo guhangana na M23.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushaka abasirikare benshi biganjemo abakiribato, mu rwego rwo kugira ngo habeho guhashya umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze imyaka myinshi warazengereje igisirikare cya Congo.
Mu gace ka Grand Bandundu gaherereye mu ntara ya Kwilu habonetsemo urubyiruko Magana arindwi rwifuje kwinjira mu gisirikare cya Congo cyazahajwe n’imitwe myishi yitwaje intwaro.
Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yashimiye urubyiruko rwacengewemo n’ubutumwa bwe bwo kwinjira mu gisirikare cya Congo mu rwego rwo kugarura umutekano n’ubusugire bw’igihugu muri rusange.
Major Gen.Jonas Padiri uyobora akarere ka gisirikare ka 11, niwe wayoboye igikorwa cyabereye ahitwa Kwikwit cyo kwakira uru rubyiruko rugiye guhabwa ibikorwa bya gisirikare.
General Padiri kandi yanashimangiye ko aka Karere ko kazakomeza kwinjiza urubyiruko mu gisirikare mu rwego rwo gushakira amahoro igihugu cya Congo muri rusange cyane ko ariyo nzira ihamye.
Mu mwaka ushize Gashyantare, urundi rubyiruko 520 rutuye mu mujyi wa Bandundu narwo rwoherejwe guhabwa imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Kitona mu ntara ya Cong-Central.
Donatien Nengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show