English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Liban ikomeje kuba isibaniro ry’intambara, Israel yakamejeje  igombe ihagarike Hezbollah.

Kugeza ubu umutwe wa Hezbollah umaze iminsi irindwi uraswaho  ubutitsa  nigisirikare cya Israel uri gutegura ikintu gikomeye gishobora kugirira  nabi abasirikare ba Israel.

Umuyobozi wungirije wa Hezbollah avuga ko biteguye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel, mu gihe Israel ikomeje ibitero by’indege muri Libani initegura intambara yeruye kuri iki gihugu.

Umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kuva Israel yakwica umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, Naim Qassem yavuze ko  intambara ishobora kuba ndende.

Mu gihe kurundi ruhande Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yabwiye ingabo ziri hafi y’umupaka wa Liban kwitegura gukoresha ingufu "mu kirere, mu nyanja, no ku butaka".

Abahanga mu  gusesengura intambara bakavuga ko  Israel yaba iri gutegura intambara yeruye  kuri Liban.

Amakuru dukesha  BBC avuga  ko umuyobozi w’itsinda rya Hezbollah yishwe n’ibitero by’indege bya Israel mu majyepfo ya Liban.

Muri Liban, abayobozi bavuga ko mu byumweru bibiri bishize hapfuye abantu barenga 1.000, mu gihe abantu bagera kuri miliyoni ubu bamaze guta ibyabo

.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ntavuga rumwe na Perezida Macron.

"Libani ntishobora guhinduka Gaza nshya." Emmanuel Macron.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Ingabo za Israel zarashe ku birindiro by’Abarusiya biri Syria.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 20:24:19 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Liban-ikomeje-kuba-isibaniro-ryintambara-Israel-yakamejeje--igombe-ihagarike-Hezbollah.php