English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Fiimi yagaragayemo Umunyarwanda Ncuti Gatwa iri ku isongo

Filimi yo muri Hollywood yagagarageymo umunyarwanda Ncuti Gatwa ikomeje kuvugisha benshi ku isi nyuma y'aho iri mu zikunzwe haba muri America no ku isi hose

Iyi ifiimi yayobowe na Greta Gerwing yabaye iya mbere muri Hollywood muri filimi zayobowe n'abagore zinjije agatubutse.

Ku munsi wa mbere ubwo yajyaga hanze yinjije agera kuri miliyali y'amadolari y'America binyuze mu nzu zitandukanye zerekana filimi.

Yabaye filimi na none yaciye agahigo ko kuyoborwa no gufatwa amashusho n'umugore ari umwe.

|Filimi Barbie imara iminota 114 iri mu rurimi rw'icyongereza yerekanwe bwa mbere muri America kuya 09 nyakanga ndetse no kuya 21.

Yatwaye arenga miliyoni 145 z'amadorali y'America kuri ubu irakwirakwizwa na Warner Bros

Ncuti Gatwa umunyarwanda ukomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda akina muri iyi filimi yitwa Artist Ken byatumye agira n'amahirwe yo kuba agiye kugaragara muri filimi yitwa Tomb Raider ica kuri Net Flix na Doctor Who  ya BBC ari umukinnyi w'imena.

Muri iyi filimi Ncuti Gatwa aherutse gutangaza ko agaragara ari umwirabura ukundana nuwo bahuje ibgitsina mu rwego rwo kubakura mu bwigunge.

Gatwa Ncuti yavukiye i Nyarugenge muri 1992 amaze kugaragara muri filimi za Hollywood nyinshi.

 



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuherwe w'Umunyarwanda Tribert Rujugiro yapfuye

Iburiwa yanditswe na Mayor w’Akarere ka Rusizi yagaragayemo gupfobya jenoside

Umunyarwanda wambuwe amafaranga na Polisi ya Uganda yayasubijwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-08-10 08:45:48 CAT
Yasuwe: 178


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Fiimi-yagaragayemo-Umunyarwanda-Ncuti-Gatwa-iri-ku-isongo-ku-isi.php