English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Filime ‘All of Us Are Dead’ yaciye ibintu

 

Nyuma ya Squid Game yamamaye cyane ku Isi kubera uburyo yarebwe mu bikomeye ku Isi yose kuri Netflix,kuri ubu filimi yitwa ‘All of Us Are Dead’ nayo ikomeje kuba filime ya kabiri yo muri Koreya yaciye ibintu muri iyi minsi.

Ikinyamakuru Entertainment Weekly cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko iyi filime muri Amerika, iri kurebwa cyane kuva yajya hanze mu mpera za Mutarama 2022.

Iyi filime iri mu 10 za mbere zamaze iminsi irindwi zirebwa cyane kuri Netflix muri Amerika kuva ku wa 28 Mutarama yajya hanze. Ibi ntabwo ‘Squid Game’ yigeze ibigeraho kuko yarebwe cyane ikamara mu 10 za mbere muri Amerika mu gihe cy’iminsi ine.

Iyi filime no mu bindi bihugu iri guca ibintu yaba mu Burayi, Aziya na Afurika gusa imibare y’abamaze kuyireba Netflix ntirayitangaza.

Koreya y’Epfo yabaye igihugu cya mbere kibashije kugira filime ebyiri zidakinwa mu Cyongereza zo mu gihugu kimwe, zibashije kurebwa cyane ndetse zikaba zajya mu icumi ziyoboye izindi mu gihe runaka muri Amerika.

Iyi filime yahanzwe inayoborwa na Lee JQ na Kim Nam-su bafatanyije na Lee JQ na Chun Sung-il wayanditse.

Igaragamo abakinnyi nka Park Ji-hu ukina yitwa Nam On-jo, Yoon Chan-young ukina ari Lee Cheong-san, Cho Yi-hyun ukina ari Choi Nam-ra, Lomon uba ari Lee Su-hyeok, Yoo In-soo ukina ari Yoon Gwi-nam, Lim Jae-hyeok ukina ari Yang Dae-su na Lee You-mi uba ari Lee Na-yeon uyu mukobwa yanamenyenyekanye cyane muri ‘Squid Game’ nka nimero 240.

‘All of us Dead’ ni filime igaruka kuri ‘Zombie’ zitera mu kigo cy’ishuri nyuma bikarangira umujyi iryo shuri ririmo wose zigezemo.
Abanyeshuri buri wese atangira kurokora ubuzima bwe ariko na none bagatangira kugirirana amakenga hagati yabo ko haba harimo abamaze guhinduka ama-zombies.

 



Izindi nkuru wasoma

Kenya:Polisi yaciye imyigaragambyo mu murwa mukuru Nairobi

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Uganda:Inzara iri guca ibintu mu barimu n'abana babo,byatumye bakora imyigaragambo

Kuba Perezida si ibintu byo gukinisha ni umwanya ukomeye cyane-Oda Gasinzigwa

DRC:Gutwara abantu n'ibintu mu mihanda yo muri Masisi byahagaze



Author: Yves Iyaremye Published: 2022-02-07 18:04:33 CAT
Yasuwe: 471


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Filime-All-of-Us-Are-Dead-yaciye-ibintu.php