English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karambi, mu Murenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana, bamwe mu babyeyi bahangayikishijwe n’uko abana babo birukanwa kubera kutishyura amafaranga yasabwe ngo hagurwe igikoresho kiyungurura amazi.

Ibi biravugwa mu gihe ubuyobozi bw’ishuri buhamya ko gahunda yo kugura iki gikoresho ikiri mu mushinga, bigatuma habaho urujijo hagati y’impande zombi.

Ababyeyi bavuga ko batigeze basobanurirwa neza iby’aya mafaranga, ndetse bakanibaza impamvu abana bakwiye guhanirwa kutishyura ibyo batumvikanyeho neza.

Aba babyeyi kandi bashimangiye ko abana batswe ibihumbi bitatu (3 000 Frw) kuri buri mwana, yo kugura agakoresho kitwa Flirter gakoreshwa mu kuyungurura amazi.

Uwase Angelique, umwe muri aba babyeyi avuga ko nubwo batswe aya mafaranga ariko badafite ubushobozi, kuko hari byinshi baba basabwa kwishyurira abana.

Ati “Nta bushobozi kandi bagasaba n’amafaranga menshi. Ibihumbi bitatu ni yo mafaranga batubwiye buri munyeshuri kubona iyo firitiri. Ukibaza niba umuntu yabuze igihumbi cy’ibiryo by’umunyeshuri azabona ibyo bihumbi bitatu by’iyo firitire. Nanjye ufite abana batutu biragoye ubushobozi ni buke.”

Umuyobozi wa GS Karambi, Nsengiyumva Jean de Dieu yahakanye ibitangazwa n’aba babyeyi, akavuga ko nta tegeko ryashyizwe ku babyeyi ryo gutanga aya mafaranga.

Ati “Ni igitekerezo gihari kitari cyajya mu bikorwa. Hari habanje kukiganiriza ababyeyi bari baje gufata amanota. Kugeza ubu ntabwo birajya mu bikorwa kubera ko dutegereje gukora inteko rusange abemera tukabatanga raporo.”

Ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko iyi gahunda igamije kuzamura imibereho myiza y’abanyeshuri muri rusange.

Nsengiyumva Jean de Dieu ati “Icyo gihe Perezida yarimo kubiganiriza abana kuri asembo [aho abana bateranira] ko byaba ari byiza kubona amazi yo kunywa, ariko ntabwo ari ukubabwira ngo muzayatange. Ntawe byakura mu ishuri na cyane ko batari babyemeza.”

Ariko ikibazo gikomeye ni uburyo iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa, kuko bamwe mu bana bavanwe mu masomo, bigashyira mu kaga uburenganzira bwabo ku burezi.

Ababyeyi barasaba ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere ko ikibazo gikemurwa hakurikijwe amategeko, kandi abana bagasubira mu ishuri mu buryo bwihuse.

Bagaragaza kandi ko amafaranga ajyanye n’iterambere ry’abanyeshuri akwiye gukusanywa mu bwumvikane, atari mu buryo buhanisha abana.

Ese uburenganzira bw’umwana bwo kwiga bwakomeza gushyirwa mu kaga kubera ibibazo by’imicungire y’amashuri? Ni icyemezo kizafata umwanzuro wa nyuma ku mpande zose.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-22 09:48:31 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uburenganzira-ku-burezi-bugeze-mu-kaga-Abana-bari-kwirukanywa-umusubirizo-i-Rwamagana.php