U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagaragaje icyizere cy’u Rwanda cyo gukomeza umubano n’Amerika nyuma y’irahira rya Perezida Donald Trump ku wa 20 Mutarama 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko u Rwanda rwifuza gusigasira umubano w’ibihugu byombi, rukibanda ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, ishoramari, n’iterambere rusange.
Yagize ati: “Twishimiye gukomeza guteza imbere ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byacu, twubakiye ku byo twagezeho mu myaka yashize.”
Mu gihe Perezida Trump yatangiye manda ye nshya, hitezwe ko politiki ye mpuzamahanga izagira uruhare mu gushimangira ubufatanye n’Afurika, harimo no gushyigikira ibihugu nk’u Rwanda byateye intambwe ishimishije mu miyoborere no mu iterambere.
Uyu mubano usanzwe ushimangira iterambere mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, uburezi, n’umutekano, byitezweho kurushaho gutanga umusaruro mwiza.
U Rwanda rufite icyerekezo cyo gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’icyitegererezo mu karere, binyuze mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo Donald Trump yari amaze gutorwa, Perezida Paul Kagame, ni umwe mu bamushimiye, aho yavuze ko imiyoborere ye itanga ubwisanzure mu mikoranire n’ibindi Bihugu, aho kubihatira uko bigomba kwitwara.
Mu butumwa yageneye Trump mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yari yagize ati “Ubutumwa bwawe bwumvikana, bwakomeje kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America ari umufatanyabikorwa w’amahitamo wakomeza gutanga urugero, aho guhatira abandi uko ibona ibintu cyangwa kugendera mu nzira ze.”
Perezida Paul Kagame kandi yanizeje Donald Trump ubwo yari amaze gutorwa, ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, bazakomeza gukorana ku bw’inyungu zihuriweho.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show