English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Abagore 33 biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Kuri uyu wa Kane mu Karere ka Gakenke habereye igikorwa cyo kwiyamamaza kw'abakandida depite b'abagore bahatanira imyanya 30% yagenewe abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturage benshi biganjemo Inteko Itora kuri iki cyiciro.

Mu Karere ka Gakenke niho hatangirijwe icyo gikorwa cyo kwiyamamaza kw'abo bakandida mu Ntara y'Amajyaruguru.

Kuri ubu abagore 199 ni bo bari guhatanira imyanya ya 30% yahariwe abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Abiyamamaje baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ni 33; Amajyepfo: 60; Iburasirazuba: 46; Iburengerazuba: 44 naho mu Mujyi wa Kigali bakaba 16.

Muri aya matora Inteko Itora igizwe n’Abagizwe na Komite Nshingwabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, akanama gashinzwe amatora ku rwego rw'Umurenge n’urw’Akarere mu buri Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali.

Amatora y'abagore 30% bazatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ateganyijwe tariki 16 Nyakanga uyu mwaka. Ayo matora azakorerwa rimwe n'aya badepite babiri bahagarariye urubyiruko bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’undi mudepite umwe uzatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumugu.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje kuba urwa mbere ku isi mu kugira umubare munini w'abagore b'abadepite mu nteko Ishinga Amategeko.

Muri manda yacyuye igihe abagore bari 61,3% mu gihe ku rwego rw’isi abari mu Nteko Zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye bangana na 26,4%.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 14:44:39 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeAbagore-33-biyamamarije-kujya-mu-Nteko-Ishinga-Amategeko-yu-Rwanda.php