English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye u Rwanda mu ibanga: Ese yahuye na Perezida Kagame koko?

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, nubwo nta rwego rwa Leta ku mpande zombi rurarwemeza ku mugaragaro.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuye na Gen Muhoozi ku Cyumweru, gishingiye ku makuru cyabonye. Ibiro Ntaramakuru AFP nabyo byemeje ko bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda, batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko uwo muhuro wabaye i Kigali.

Mu gihe Gen Muhoozi ubwe yari yatangaje ko azajya i Kigali “Gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’agisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda,” kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryamaze gusohoka ku birebana n’ayo masezerano.

Ibimenyetso ku mbuga nkoranyambaga

Imwe muri konti zivuga kuri Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, yitwa Muhoozi Kainerugaba Parody, yasubije ubutumwa bwa Hon. Mwesigye Frank wanditse avuga ko Gen Muhoozi yahuye na Perezida Kagame. Iyo konti yanditse iti: “Marume mukuru ‘My great uncle,’ Afande Paul Kagame. Abo bamurwanya bari kurwana n’umuryango wange. Bagomba kwitonda.”

Ibi byatumye benshi bibaza ku mubano wa Gen Muhoozi na Perezida Kagame, ndetse no ku cyo uru ruzinduko rwari rugamije.

Ubushuti bwa Gen Muhoozi n’u Rwanda

Gen Muhoozi azwiho kugira umubano ukomeye na Perezida Kagame, kandi ni umwe mu bafashije mu gukemura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka yashize, igihe imipaka y’ibihugu byombi yari ifunze.

Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kurangwa n’intambara, aho umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse ukaba wasatiriye Butembo muri Lubero. Uganda, ifite ingabo zayo zikorana na FARDC mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, ishobora kuba ifite inyungu mu biganiro n’u Rwanda ku mutekano w’akarere.

Ese uru ruzinduko rwaba rujyanye n’iby’umutekano w’Akarere?

Bamwe mu basesenguzi basanga uru ruzinduko rushobora kuba rwaraganiriwemo umutekano w’akarere, hashingiwe ku bikorwa bikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo. Uganda, nk’igihugu gifite ingabo muri RDC, yaba ishaka kugirana ibiganiro n’u Rwanda kuri iki kibazo, cyane ko RDC ishinja u Rwanda gufasha M23.

Kugeza ubu, Guverinoma z’u Rwanda na Uganda ntiziragira icyo zivuga ku mugaragaro kuri uru ruzinduko, ariko ibimenyetso bikomeje kwiyongera. 

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali rukomeje kuba urujijo, cyane ko rwagizwe ibanga rikomeye. Ese yaba yarahuye na Perezida Kagame nk’uko Le Monde ibivuga? Ese ibiganiro byaba byibanze ku bufatanye bwa gisirikare nk’uko Muhoozi ubwe yabivuze?



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 08:16:47 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Muhoozi-Kainerugaba-yasuye-u-Rwanda-mu-ibanga-Ese-yahuye-na-Perezida-Kagame-koko.php