English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda, yihanangirije bikomeye abafite umugambi wo gusubiza igihugu mu icuraburindi, abamenyesha ko ibyo batekereza ari inzozi mbi batazigera bakabya.

Ibi yabigarutseho ku wa 15 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Cour d’Appel de Ruhengeri n’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze.

Mu ijambo ryuje ubutwari, Minisitiri Marizamunda yagize ati: “Abayobozi babo, mu bushishozi buke, bakirata bavuga ko bazabigeraho — kurota ko basubiza u Rwanda mu icuraburindi ni inzozi mbi batazigera bakabya.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwubakiye ku mucyo, ko icuraburindi ryaciyemo ritazongera kurwigarurira ukundi, yizeza abarokotse ko bafite igihugu kibashyigikiye.

Yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, haba mu gihugu imbere n’ubundi bice by’isi, aho bamwe bayikwirakwiza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ubutabera bugiye gukaza umurego mu guhangana n’abakora ibi byaha, kandi ko nta kwihanganira abazabigaragaramo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo, yasabye ko abapfobya Jenoside n’abayihakana bakurikiranwa mu buryo budasanzwe.

Ati “Ntabwo umuntu uzajya atuka undi amugarura mu mateka ya Jenoside azajya afungwa ngo ahite arekurwa. Ubutabera buzabihe umwihariko kugira ngo bitazasubira ukundi.”

Ubutumwa bwatanzwe muri uyu muhango ni ishimangira ry’uko u Rwanda rutarambirwa guharanira ukuri, kubungabunga amateka yaryo no guhangana n’abashaka kurwigarurira binyuze mu bitekerezo by’irondabwoko n’urwango.



Izindi nkuru wasoma

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

U Rwanda mu rugendo rwo kwigarurira isoko Mpuzamahanga: UAE yonyine yinjije Miliyari 1.55$



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 14:36:53 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inzozi-mbi-zabashaka-gusubiza-u-Rwanda-mu-mwijima-ntizizigera-zigerwaho--Minisitiri-wIngabo.php