English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gushiraho impapuro zo kuduta muri yombi ni nko gusuka lisansi ishobora gutuma isi igurumana-Netanyahu

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubizanyije uburakari bwinshi ku makuru yuko ashobora gushyirirwaho urwandiko rwo kumuta muri yombi ku byaha byo mu ntambara no ku byaha byibasira inyokomuntu.

Yavuze ko iyo ari imyitwarire igayitse yo ku kigero cyanditse amateka, yavuze ko Israel irimo kurwana intambara ifite ishingiro na Hamas, umutwe w'iterabwoba ukora jenoside wagabye igitero cya mbere kibi cyane ku Bayahudi kibayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mu kwibasira cyane umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Netanyahu yavuze ko uwo mushinjacyaha Karim Khan ari umwe mu bibasira cyane Abayahudi muri iki gihe.

Netanyahu yavuze ko Khan ari nk'abacamanza bo mu Budage bwo mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abanazi bimye Abayahudi uburenganzira bw'ibanze bagatiza umurindi Jenoside yabakorewe.

Netanyahu yavuze ko icyemezo cya Khan cyo gushaka ko hashyirwaho inyandiko zo kumuta muri yombi nka Minisitiri w'intebe wa Israel, na Minisitiri w'ingabo wa Israel Yoav Gallant, ari "gusuka lisansi nta mpuhwe ku miriro yo kwibasira Abayahudi irimo kugurumana ku isi.

Ukwiyemeza gukurikiza amategeko mpuzamahanga n'amategeko agenga intambara ku mpande zombi, hatitawe ku bo abo bantu ari bo, ni ryo zingiro ry'itangazo rya Khan, aho asobanura impamvu arimo gusaba ko abo bashyirirwaho inyandiko zo kubata muri yombi.

Yagize ati: "Nta musirikare urwanira ku butaka, nta komanda, nta mutegetsi wa gisivile nta n'umwe kurenga ku mategeko."

Yavuze ko amategeko adashobora gukurikizwa mu kurobanura ,Yavuze ko bigenze gutyo haba hari gushyirwaho ibituma habaho irindimuka ry'amategeko.

Icyemezo cyo gusuzuma imyitwarire y'impande zombi hashingiwe ku cyo amategeko mpuzamahanga ateganya, ni cyo kirimo guteza uburakari bwinshi, atari muri Israel gusa.

Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko bibabaje cyane gusaba ko hashyirwaho izo nyandiko zo guta muri yombi ko nta guhuza impande zombi kwaba guhari hagati ya Israel na Hamas.

Hamas yasabye ko hakurwaho ibirego byashyiriweho abategetsi bayo, ivuga ko umushinjacyaha wa ICC arimo kunganya uwishwe n'uwamwishe".

Hamas yavuze ko ubusabe bwo gusohora inyandiko zo guta muri yombi ku bategetsi ba Israel busohotse bucyerereweho amezi arindwi, nyuma yuko ukwigarurira Gaza kwa Israel gukozwe mo ibyaha bibarirwa mu bihumbi.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-21 05:36:12 CAT
Yasuwe: 218


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gushiraho-impapuro-zo-kuduta-muri-yombi-ni-nko-gusuka-lisansi-ishobora-gutuma-isi-igurumanaNetanyahu.php