Gusomana: Inyungu z'igikorwa cy'urukundo ku mubiri n'imitekerereze ya muntu.
Gusomana ni igikorwa cy'urukundo gihoraho mu mibanire y’abantu, kikaba gifite ingaruka nziza ku buzima bw’umubiri, ubw’imitekerereze, ndetse no ku mibanire hagati y’abashakanye cyangwa abari mu rukundo.
Nubwo kenshi gusomana gufatwa nk’igikorwa cyoroshye, ni igikorwa gikomeye kigira uruhare mu kubaka umubano mwiza no kugabanya ibibazo bitandukanye mu buzima.
Muri rusange, gusomana bifasha kongera umubano hagati y’abantu. Iyo abantu basomanira, biyumvamo urukundo n'amarangamutima, bigatuma bafashanya kurushaho kumva ko bashyigikiwe.
Gusomana bituma abantu barushaho gusabana, kandi bihamya urukundo, icyizere, ndetse n'ubwumvikane mu mibanire yabo. Ibi bigira akamaro kanini ku mibanire, by’umwihariko mu gihe cy’ibibazo cyangwa impaka zishobora kwaduka.
Ikindi, gusomana ni uburyo bwiza bwo kurwanya stress no kugabanya umunaniro. Igihe umuntu asomana, umubiri we utanga imisemburo nk'oxytocin, izwi nka “hormone y'urukundo,” na dopamine, izwi nka “hormone y’ibyishimo.”
Izi hormones zifasha mu kugabanya umunaniro no gutuma umuntu yiyumva neza, abona ubuzima mu buryo bwiza. Ni igikorwa gishobora gufasha abantu gutegura umubano wabo kandi bakarushaho kwishimira ibihe byiza.
Byongeye, gusomana bituma imikoranire y’umubiri n’umutima iba myiza. Nubwo abantu benshi batabizi, gusomana gufasha mu mikorere myiza ya sisiteme y’immunité (ubwirinzi bw’umubiri), bityo bigafasha kurinda uburwayi butandukanye.
Gusomana bituma habaho guhererekanya uturemangingo twiza dufasha mu kurwanya ibyonnyi n’indwara.
Muri rusange, gusomana ni igikorwa gifite inyungu nyinshi ku buzima bw’umuntu, haba ku bijyanye n’urukundo, umunezero, no kurinda ubuzima. Ibi bituma gusomana guhuza iminywa kuba igikorwa cy’ingenzi mu mibanire ya buri munsi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show