Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.
Amasaha y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona Mukura VS izakiramo Rayon Sports, ku wa 11 Mutarama 2025, yigijwe imbere ushyira saa kumi n’imwe mu rwego rwo korohereza abantu bazakora ingendo.
Uyu mukino w’ikirarane kitakiniwe igihe ku ngengabihe isanzwe, wari uteganyijwe saa moya z’ijoro kuri stade Mpuzamahanga ya Huye ariko hakaba hari hamaze iminsi ibiganiro hagati ya Rwanda Premier League na Mukura VS, byo kureba uko wakwigizwa imbere mu rwego rwo korohereza abazakora ingendo zituruka ahantu hatandukanye.
Mukura VS mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukina ifitemo amanota 18, ayishyira ku mwanya wa munani mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show