English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hakomeje kwibazwa uburyo CG Rtd Emmnuel Gasana yagaragaye mu bukwe kandi bizwi ko afunzwe

Nyuma  yuko agaragaye mu bukwe bw'umuhungu  we urwego rw'igihugu  rushinzwe imfugwa n'abagororwa rwatangje ko  agifungiye  muri gereza ya Mageragere.

Urwego rw'igihugu rushinzwe  imfugwa  n'abagororwa RCS rwatangaje ko yahawe uruhushya nkuko biteganywa n'amategeko ariko nyuma yaho   akazongera kugaruka muri gereza.

Ni  nyuma yuko kuwa  kane hacicikanye amakuru avuga ko CG Rtd Emmnuel Gasana  yahawe  imbabazi n'umukuru w'igihugu,ngo ko atagikurikiranywa  n'inkiko kubera amafoto yagaragaye ari mu bukwe bw'umuhungu we bwo gusaba umukobwa w'uwahoze ari umukuru wa Polisi muri Uganda Kale Kayihura.

Amakuru avuga ko atababariwe ko ahubwo yarekuwe mu buryo bugenywa n'iningo ya 27  igenga serivise zihabwa abagororwa,iyi ngingo isobanura ko  umugororwa   iyo ahawe uruhushya asohoka  nkuko asanzwe asohoka  yitabye inzego  z'ubuyobozi.

Iyi ngigo ikomeza ivuga ko umugorwa ashora  gusohoka  mu igororero  mu  gihe hakozwe  isuzuma bagasanga ntacyibazo bishora gutera.

CG Rtd Emmnuel afungiwe muri gereza  ya Mageragera aho ari  gushirwa mu bikorwa ibyatetswe n'urukiko ko agomba  gufugwa iminsi  30  y'agategayo.

CG Rtd Emmnuel Akurikiranywe icyaha cyo gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze  bwite.

 



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Musanze:Insengero 185 zitujuje ibisabwa zafunzwe

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame



Author: Chief Editor Published: 2023-12-22 09:22:15 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hakomeje-kwibazwa-uburyo-CG-Rtd-Emmnuel-Gasana-yagaragaye-mu-bukwe-kandi-bizwi-ko-afunzwe.php