English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abanenga amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), barushywa n’ubusa.

Tariki ya 26 Nyakanga 2024, ikinyamakuru ESPN cyasohoye inkuru ivuga ko NBA yisanze yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’uwo cyise “Umunyagitugu wo muri Afurika”.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko aya masezerano yo kwakira imikino ya BAL (Basketball Africa League) agamije guhisha ibirego Leta y’u Rwanda ishinjwa byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ko hari abantu bake baba bashaka guca intege NBA, ishyirahamwe ryakoze ibikorwa biteza imbere Basketball n’imibereho myiza y’abatuye muri Afurika, binyuze muri BAL.

Yagize ati “NBA na BAL bikwiriye gushimirwa ko byanze gucibwa intege n’amajwi y’abantu bake bifuza ko Afurika yahora ari insina ngufi muri siporo. Iyi miryango yamaze kubona akamaro siporo ifite mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza haba mu Rwanda no muri Afurika.”

Makolo yashimangiye igisubizo Umuyobozi Mukuru wungirije wa NBA, Mark Tatum, yahaye iki kinyamakuru, ubwo cyamusabaga ibisobanuro ku masezerano iri shyirahamwe ryagiranye n’u Rwanda.

Tatum yagize ati “Ibiganiro twagiranye na Perezida Kagame byose byari bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Byari ukuvuga ngo: Twabigenza gute ngo umukino wa Basketball ugire uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda?”

Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko abanenga aya masezerano bari kugerageza kuvutsa u Rwanda inyungu mu rwego rw’ubukungu ziboneka muri siporo mpuzamahanga no kugerageza gusubiza inyuma intambwe igamije guteza imbere ubusabane bw’abaturage.

Perezida Kagame yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, asubiza Makolo ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze, ndetse ko ntacyo uzatanga no mu gihe kizaza.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Uyu muhate wose ntacyo watanze. Bimaze igihe kirekire cyane. Kandi ntacyo bizigera bitanga! Ntimubihe agaciro!!”



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-30 18:33:19 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanenga-gahunda-zu-Rwanda-bahozeho-kandi-ko-umuhate-wabo-ntacyo-watanzePaul-Kagame-.php