English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatanzwe inguzanyo ya miriyari 15 Frw ku bigo bitanu bitwara abagenzi

Ibigo bitanu bitwara abagenzi  byahawe inguzanyo ya Miriyari 15 Frw izabifasha kubona Bisi  120 zo gukoresha mu gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Aya mafaranga yatanzwe na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha ibyo bigo kubona Bisi mu buryo bworoshye ariko ayo mafaranga akazishyurwa mu myaka 5 ku nyungu ya 12% buri mwaka.

Ibigo byahawe izo nguzanyo harimo Jali Transport,Ritco,Nyabugogo Cooperative CityCenter Transport Cooperative ndetse na Remera Transport.

BRD yatangaje ko mu rwego rwo korohereza abashoramari bashaka Bisi, yiteguye gutanga inguzanyo ku kigero cya 70% kugirango umubare wa Bisi zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali urusheho kwiyongera.

Mu bushakashatsi bwakozwe kubakorera ndetse n’abatwara abagenzi mu mujyi wa kigali hagaragajwe ko hakenewe Bisi 300 ziza ziyongera kuzisanzwe zikorera muri uyu mujyi kugirango abantu babashe gukora ingendo mu buryo bworoshye, ariko hafashwe umwanzuro ko hagiye kongerwa mo Bisi 200.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwari rumaze kwakira Bisi 100 zimwe muri izo zikaba zaratangiye gukoreshwa hakaba hategerejwe izindi 100 bitarenze muri Mutarama uyu mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Ibigo bya Leta bibyara inyungu byasabwe gufatira isomo ku bigo byikorera

BNR yashyizeho amabwiriza aho abantu ku giti cyabo n’ibigo baguriza amafaranga abaturage

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-21 15:39:41 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatanzwe-iguzanyo-ya-miriyari-15-Frw-ku-bigo-bitanu-bitwara-abagenzi.php