English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyo Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya akurikiranweho byamenyekanywe

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo Dr Jean d'Arc Mujyawamariya yirukanwe muri iyo mirimo kubera ibyo akurikiranweho.

Amakuru avuga ko mu byo Mujawamariya akurikiranweho harimo ibyo imicungire mibi y'amashyamba.

Amakuru Taarifa yamenye mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane avuga ko Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije.

Ngo ni ibyaha bifite aho bihuriye n’imicungire mibi y’imishinga y’amashyamba.

Mu bandi bakurikiranywa muri icyo kibazo harimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije Patrick Karera nawe watangiye gukurikiranwa nkuko byatangajwe n'urwego rw'ighugu rw'ubugenzacyaha RIB nyuma gato yuko hasoka itangazo ryirukana Dr Jean d'Arc Mujyawamariya.

Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya arazwi cyane mu kuba yarayoboye Minisiteri zitandukanye ibyo bikaba byatumye inkuru ye igarukwaho n'abatari bake mu binyamakuru bitandukanye.

Dr. Jeanne D’Arc yayoboye Minisiteri eshatu ni ukuvuga iy’uburezi, iy’ibidukijije n’umurimo n’abakozi ari nayo yari amaze iminsi ayoboye.



Izindi nkuru wasoma

KABEZA TSS-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA,IBYO MU BIRO, N'IBYO KURYA

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

DRC yatanze ikindi kirego gishya ku Rwanda gitandukanye n'ibyo imaze iminsi irushinja

Ibyo Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya akurikiranweho byamenyekanywe

Donald Trump nyuma yo kuraswa akarusimbuka yahawe ibyo yifuzaga byose



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-26 11:14:48 CAT
Yasuwe: 150


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyo-Dr-Jeanne-DArc-Mujawamariya-akurikiranweho-byamenyekanywe.php