English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyo wamenya bidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025, nuko imikino izakinywa.

Abafana b’amakipe ane yo muri Afurika azitabira Igikombe cy’Isi cya ma Club 2025 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga, batangiye kugura amatike yo kureba imikino y’aya makipe, aho ibiciro bitangirira ku madolari 30 y’Amerika.

Aya makipe arimo Al Ahly yo muri Misiri, Espérance de Tunis yo muri Tuniziya, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, na Wydad Casablanca yo muri Maroc. Ku nshuro ya mbere, iri rushanwa ryagutse rizitabirwa n’amakipe 32, aho ikipe ya Al Ahly izakina umukino wa mbere n’ikipe ya Inter Miami kuri Hard Rock Stadium, i Miami Gardens.

Imikino yose y’amatsinda yatangiye kugurishirizwaho amatike, naho ay’imikino yo gukuranamo azatangira kugurishwa ku wa 16 Mutarama 2025.

Amakipe yo ku Mugabane wa Afurika, nka Mamelodi Sundown, iri kumwe na Fluminense, Dortmund, na Ulsan HD, mu gihe ikipe ya ES Tunis yo muri Tunisia, iri kumwe n’amakipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza.

Andi makipe akomeye, yagiye yisanga mu matsinda arimo amakipe bigaragara ko atazayagora, aho nka Real Madrid iri kumwe n’amakipe nka Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg

Tombola yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasize amwe mu makipe yisanze mu matsinda arimo ibigugu.

Itsinda rya mbere: Palmeiras, FC Porto, Al Ahly FC, Inter Miami

Itsinda rya Kabiri: Paris Saint Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Seattle Sounders

Itsinda rya gatatu: Bayern Munich, Auckland City, Boca Juniors, Benfica

Itsinda rya Kane: Flamengo, ES Tunis, Chelsea, Club Leon

Itsinda rya Gatanu: River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey, Inter Milan

Itsinda rya Gatandatu: Fluminense, Dortmund, Ulsan HD, Mamelodi Sundown

Itsinda rya Karindwi: Manchester City, Wydad AC, Al Ain, Juventus

Itsinda rya Munani: Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, FC Salzburg

FIFA yageneye abafana amatike yihariye bashobora kugura binyuze mu makipe yabo, harimo n’ay’imikino yo gukuranamo mu gihe amakipe yabo abashije kugera muri iyo cyiciro.

Imikino y’Amakipe yo muri Afurika uko iteganyijwe. 

Al Ahly:

14 Kamena, 20h00 vs Inter Miami – Hard Rock Stadium

19 Kamena, 12h00 vs Palmeiras – MetLife Stadium

23 Kamena, 21h00 vs FC Porto – MetLife Stadium

Espérance de Tunis:

16 Kamena, 21h00 vs Flamengo – Lincoln Financial Field

20 Kamena, 17h00 vs León – Geodis Park

24 Kamena, 21h00 vs Chelsea – Lincoln Financial Field

Mamelodi Sundowns:

17 Kamena, 18h00 vs Ulsan HD – Inter&Co Stadium

21 Kamena, 12h00 vs Borussia Dortmund – TQL Stadium

25 Kamena, 15h00 vs Fluminense – Hard Rock Stadium

Wydad Casablanca:

18 Kamena, 12h00 vs Manchester City – Lincoln Financial Field

22 Kamena, 12h00 vs Juventus – Lincoln Financial Field

26 Kamena, 15h00 vs Al Ain – Audi Field

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izabera muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpeshyi ya 2025 hagati ya tariki 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga.

 



Izindi nkuru wasoma

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Dream Unity fan Club bunayihindurira izina.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Ibyo wamenya bidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025, nuko imikino izakinywa.

Ese azongera atoze u Rwanda? Iby’ingenzi wamenya kuri Frank Spittler urangije amasezerano.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 11:43:44 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyo-wamenya-bidasanzwe-mu-gikombe-cyIsi-cyama-Club-2025-nuko-imikino-izakinywa.php