English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyamamare mu mukino wa Tennis Yannic Noah yageze mu Rwanda

Mu ijoro ryakeye Yannick Noah icyamamare mu mukino wa Tennis na muziki yageze ku kubuga cy’indege cya Kigali aje nk’umutumirwa na ambasaderi w’umuino wa Tennis mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera mu Rwanda.

Yannick Noah yagaragaye aseka ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege ndetse atangaza ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa mbere tariki ya 26 Gashyantare bikaba biteganijweko rizarangira tariki ya 10 Werurwe 2024 aho rizaba ribera ku bibuga bya Tennis byo ku ishuri rya IPRC-Kigali.

Yannick Noah yatumiwe mu Rwanda nk’icyamamare muri uyu mukino kuko niwe mufaransa uheruka kwegukana irushanwa rikomeye rya Roland Garros ribera mu Bufaransa kuva mu 1983.

Uyu mugabo w’imyaka 63, nka kapiteni yagejeje ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ku kwegukana igikombe cy’isi cya Tennis (Davis Cup) mu 1991, 1996 na 2017.

Muri muzika Yannick Noah  yakoze indirimbo zakunzwe nka Les Lionnes, Mon Eldorado, cyangwa La Vie c’est Maintenant yasohoye umwaka ushize.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-29 10:57:43 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyamamare-mu-mukino-wa-Tennis-Yannic-Noah-yageze-mu-Rwanda.php