Ijambo rya Kamala Harris ririjije abarymvaga nyuma yo kwemera gutsindwa kwe.
Kamala Harris nyuma yo gutsindwa mu matora ya perezida wa Amerika, yasabye abamushyigikiye kwemera intsinzi ya mukeba we Donald Trump, abasaba no kudacika intege mu kurwanira ibyo bemera.
Mu ijambo yavugiye i Washington DC, uyu visi perezida wa Amerika yavuze ko yemeye ko “ibyavuye muri aya matora si byo twashakaga”, ariko avuga ko hagomba kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
Trump yatsinze muri Leta z’ingenzi zihagije, zirimo Pennsylvania, North Carolina na Wisconsin, bituma yegukana intsinzi, mu gihe Leta nyinshi zitaratangaza ibyavuye mu matora byose.
Trump yegukanye intsinzi nyuma yo kugeza ku majwi 277 mu gihe Harris we yagize amajwi 224 bituma ahigikwa na Trump.
Ni amajwi atangwa hagendeye kuri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko zirindwi zigira uruhare runini mu kugena uri butorwe.
Harris wavugiye ijambo kuri kaminuza yizeho ya Howard University, yagize ati “Munyumve iyo mvuze ngo, urumuri rw’isezerano rya Amerika ruzakomeza kumurika iteka. Mu gihe tutazacika intege, mu gihe tuzakomeza guhatana.’’
Yazamutse aho yavugiye humvikana indirimbo Freedom ya Beyoncé, maze ashimira uwo biyamamazanyaga, Guverineri wa Minnesota Tim Walz, abari bashinzwe kumwamamaza, abamushyigikiye, n’abakozi b’amatora. Mu gihe yavugaga benshi mu bari aho bihanaguraga amarira mu maso.
Harris wahoze ari senateri wa leta ya California, yariho ahatanira kuba umugore wa mbere, umwiraburakazi wa mbere, n’ukomoka muri Aziya y’epfo wa mbere wari kuba perezida wa Amerika.
Harris na Trump bavuganye kuri telephone ku wa gatatu, baganira ku kamaro ko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no kuba perezida w’Abanyamerika bose, nk’uko umwe mu bafasha Harris yabibwiye abanyamakuru.
Umuvugizi wa Trump yavuze ko perezida watowe “yashimye Visi perezida Harris ku mbaraga ze, ubunyamwuga, no gukomera mu kwiyamamaza kwe, kandi bombi bemeranyijwe ku kamaro ko kunga ubumwe bw’igihugu.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show