Ingabo za Israel zarashe ku birindiro by’Abarusiya biri Syria.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye birimo n’ibya Leta ya Syria biravuga ko abasirikare ba Israel barashe ku bubiko bw’intwaro z’Abarusiya zari zibitse mu birindiro bya Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia muri Syria.
Ibi birindiro bya Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia muri Syria amakuru avuga ko ariho ingabo z’Abarusiya zikorera imyitozo ihambaye yo mu kirere.
Amakuru akomeza avuga ko igisirikare cya Israel cyarasheyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga ukuntu ibyo birindiro biri gukongoka, nyuma yo kuraswaho ingabo za Israel.
Israel iri kurwana n’imitwe myinshi itandukanye yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ishyigikiwe na Iran, by’umwihariko uwa Hezbollah na Hamas yo muri Palestine yo ifite ubukana buri hejuru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show