English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za SADC ziri mu butumwa bw’amahoro muri  RDC ziravugwaho gusambanya abana bato.

Abasirikare b’igihugu cya Afrika y’epfo, bari mu butumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa guhashya umutwe wa M23, baravugwaho kwitwara nabi, bagasagarira abaturage bakabasambanya abandi bakirirwa binywera inzoga .

Ingabo za Afrika y’epfo zinjiye ku butaka bwa RDC mu ntangiriro z’ukwezi ku Kuboza umaka ushize wa 2023,kugeza ubu akaba ari nazo ziyoboye ubutumwa zihuriyeho n’iza Malawi na Tanzania aho zaje muri iki gihugu gufasha igisirikare cya RDC kurwanya umutwe witerabwoba wa M23.

Izi ngabo za SDC zagiye zihura n’imbogamizi nyinshi zitandukanye zirimo kubura ibikoresho bya gisirikare  byanatumye zitakarizamo abasirikare benshi ubwo barwanaga na M23.

Igitangaza makuru cyo muri Afrika y’epfo, News 24 ari na cyo dukesha iyi nkuru mu minsi mike ishize cyanditse ko ingabo za Afrika y’epfo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DRC ko zishinjwa imyitwarire mibi mu buryo butandukanye, cyane cyane ubusambanyi bakorera abana bakiri bato.

Iki gitangaza makuru kandi cyakomeje cyandika ko  bamwe muri abo basirikare ba Afrika y’epfo bashinjwa gutera inda abakobwa ba Banye-kongo bakiri bato mu gihe abandi baregwa kujya mu tubare bagasinda  bakanatezamo amahoro make.

News 24 ikomeza ivuga ko hari abagore babiri bo muri izi ngabo za Afrika y’epfo bafite ipeti rya Major, baheruka gushwanira mu ruhame, bapfa umusore w’umunyekongo wabasambanyaga.

Nyuma y’uko ibyo bimenyekanye, byatumye ubuyobozi bw’izi ngabo za Afrika y’epfo muri Kivu Yaruguru butangaza ko bwamemye iyo myitwarire mibi y’ingabo zabo kandi ko buri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ababyitwayemo nabi bahanwe by’intanga rugero.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Yaciriwe urwa Pirato nyuma yo gusambanya abana b’abahungu.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 15:41:51 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-SADC-ziri-mu-butumwa-bwamahoro-muri--RDC-ziravugwaho-gusambanya-abana-bato.php