English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado  zageze i Kigali.

 

RDF  na  RNP  baherutse gusimburwa na bagenzi babo  mu butumwa bwo kugarura amahoro  n’umutekano  muri Mozambique  basesekaye i Kigali kuri uyu wa 20 Nzeri 2024.

Muri Kanama 2024 ni bwo abasirikare n’abapolisi bayobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali, bajya gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ubwo aba basirikare n’abapolisi bayobowe na Gen Maj Alex Kagame bagarukaga i Kigali, bakiriwe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Gen Maj Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa yahawe na Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.

Ubu butumwa ni ubwo “kubashimira umusanzu ufatika batanze mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, gutabara no kurinda abasivili no gucyura mu ngo abarenga 87% bari barahunze.”

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, aba basirikare n’abapolisi basobanuriwe uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe bifatanya na bagenzi babo kurinda igihugu.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, hashingiwe ku masezerano rwagiranye na Leta ya Mozambique yo kurwanya iterabwoba.

Mu gihe gito, birukanye mu bice byinshi by’ingenzi abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama bari bamaze imyaka ine babigenzura, ibikorwa by’ubukungu byari byarahagaze birasubukurwa.

Banafatanyije kandi n’abasivili mu kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri mu turere twa Mocimboa da Praia na Ancuabe, baha abanyeshuri ibikoresho, bavura n’abatuye muri iyi ntara.

 

Abagiye muri Cabo Delgado muri Kanama 2024 basabwe kubungabunga ibyo bagenzi babo bagezeho mu myaka itatu ishize, kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza. Basabwe kandi gushyira hamwe, bakarinda isura nziza y’u Rwanda.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Neymar akeneye miliyoni 7£ ngo agure ikirwa cya Japão kiri muri Brésil.

Mu Rwanda 46 bamaze kwandura Virusi ya Marburg, 29 bari kwitabwaho n’abaganga.

Rubavu: Hamuritswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 12:40:47 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Rwanda-zikomotse-muri-Cabo-Delgado--zageze-i-Kigali.php