English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingengo y'imari igenerwa abafite ubumuga igiye gukubwa gatatu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yatangaje ko leta iteganya gukuba gatatu ingengo y’imari igenerwa abantu bafite ubumuga, mu kwihutisha iterambere ryabo.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Ndayisaba aherutse gutangira mu gikorwa cyo guhugura abaforomo n’ababyaza, ku bijyanye n’uburyo bashobora gutanga serivisi kwa muganga hadahejwe abantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko mu gihe ayo mafaranga yaba yongerewe, yahabwa cyane cyane amatsinda abarizwamo abantu bafite ubumuga, mu kwihutisha iterambere ryabo hanazamurwa uburyo bakorana n’ibigo by’imari.

Ati ‘‘Turi gushaka kuyongera kuko n’abadepite barabyifuje, twumva dushaka kuba twayakuba gatatu. Kuko urumva nka koperative niba twarazishyizeho zikaba ari nyinshi cyane zimaze kugera hafi mu 1800, ni ukuvuga ngo iyo bagiye nko mu karere kugira ngo babagabanye nka miliyoni 4 Frw usanga hari imara imyaka nk’ine cyangwa itanu batarayigeraho, kandi yakagombye kuba iri gutera imbere.’’

‘‘Turashaka rero ko yakongerwa kugira ngo bose abagereho, hanyuma nitubona batangiye gutera imbere bibaye na ngombwa dushobora no gushyiraho n’uburyo bajya banyuzamo na bo bakayagarura.’’

Kuri iyi ngingo yo kugira amafaranga basubiza, Ndayisaba yasobanuye ko hashobora no kuzashyirirwaho uburyo leta iha amafaranga amatsinda y’abantu bafite ubumuga akanyuzwa mu bigo by’imari, ariko bakazishyura nka kimwe cya kabiri cyayo.

Ni mu rwego rwo kugira ngo bamenyere ko amafaranga bahabwa atari ayo kwikoreshereza ibitabyara inyungu, na bo bakamenyera gukomeza gukorana n’ibigo by’imari kubera kwibuka ko banafite inshingano zo kugira ayo basubiza.

Buri mwaka, leta itanga ingengo y’imari ya miliyoni 120 Frw yo gufasha koperative zatangijwe n’abantu bafite ubumuga. Itanga kandi asaga miliyoni 90 Frw yo gufasha ibigo byita ku bantu bafite ubumuga, n’andi atangwa muri gahunda zitandukanye zirimo no guha amahugurwa abantu bafite ubumuga, ku bikorwa bitandukanye byabateza imbere.



Izindi nkuru wasoma

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Inkingo zirenga Miliyoni eshatu za Mpox zigiye koherezwa muri Congo

Amajyaruguru:Insengero 55 zigiye gusenywa burundu

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-29 12:44:17 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingengo-yimari-igenerwa-abafite-ubumuga-igiye-gukubwa-gatatu.php