English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Gahunda yo kwambura intwaro imitwe itandukanye no kugarura no gutuza abaturage (PDDRC-S), mu gice cya Tanganyika, ku nkunga y’abafatanyabikorwa bayo, yakuye abana 60 bato mu mitwe yitwaje intwaro biganjemo abakiri bato.

Hari mu gikorwa cyakozwe kuva ku ya 12 kugeza ku ya 14 Kanama ku murongo wa Kalemie - Bendera mu gace ka Kalemie muri Tanganyika.

PDDRCS  isobanura ko mu bana 60 bato bakuwe mu mitwe yitwaje intwaro, harimo abakobwa 40 n'abahungu 20.

Porogaramu ya PDDRCS  igaragaza ko abana 23 barimo abakobwa 13 bafite hagati y’imyaka 7 na 17 bemezwa  ko ari abana bato cyane.

Nyuma yo gufata aba bana,ubuyobozi bwashikirije aba bana  ishyirahamwe ry'abakorerabushake kugirango bite kuri abo bana bamwe  b'impfubyi bataye kandi bafite imirire mibi kugirango babiteho babifashijwemo na UNICEF.

 



Izindi nkuru wasoma

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-18 18:41:25 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbana-60-bavanywe-mu-mitwe-yitwaje-intwaro-harimo-nabafite-imyaka-7.php