English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Inkomoko y'imyenda icikaguritse izwi nka (Déchiré)


Ijambonews. 2020-07-20 10:35:04

Imyenda icikaguritse (Déchiré) yakomotse he ? Abantu benshi barimo abakuze bibaza byinshi ku inkomoko y’imyenda igezweho cyane mu rubyiruko izwi nka Déchiré.

Ubusanzwe iyi myenda bivugwa ko yatangiye kugaragara ahagana mu 1970 izanywe n’abantu bakoraga imirimo y’ingufu.

Ubusanzwe ayo mapantaro cyangwa amashati acikaguritse yatangiye kugaragara mu myaka ya 1970. Icyo gihe amakoboyi yambarwaga n’abantu bakora imirimo y’ingufu, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kubera kuyambara kenshi n’ubukene bwo kubura amafaranga yo kugura ayandi, byatumaga ba nyirayo bakomeza kuyambara kugeza igihe abacikiyeho.

Ibitangazamakuru nka GQ na Vogue byanditse ko muri iyo myaka, muri Amerika, imyambaro yatangaga ubutumwa bitewe n’uyambaye. Ni iyo mpamvu ngo hari abifashishije kwambara amapantaro acitse bagaragaza ibyiyumviro byabo kuri politiki n’iyobokama.

Hagaragaye amatsinda y’abantu cyane cyane ay’urubyiruko yambaraga amakoboyi aciye ku mavi n’ahandi. Ni bo ubwabo ngo bayiciraga, bigumura ku matwara yari ari mu gihugu icyo gihe.

Muri iyo myaka kandi, ngo abaririmbyi b’ibyamamare mu njyana yari igezweho yitwa Rock and Roll na bo batangiye kwambara “Déchiré”.

Kubera uburyo ibyo byamamara byari bikunzwe, ngo abakora ibijyanye n’imideli n’imyambarire ni bwo batangiye gukora amapantalo y’amakoboyi acikaguritse kuko babonaga akunzwe. Uko imyaka yashiraga ni na ko ayo mapantalo yakwirakwiraga henshi.

Ibyamamare ndetse n’urubyiruko rutangira kuyagura ku isoko, abenshi mu bayambara bashaka kwigana ibyamamare bakunda.

Amakoboyi ya “Déchiré” yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ngo nko mu myaka ya 2010, yafashwe nk’ikimenyetso cyo kwambara neza.Maze inganda zikomeza kuyakora, asakara henshi ku isi.

Mu Rwanda n’ahandi ku isi, urubyiruko rw'ibyamamare n'abandi nibo baharaye kwambara ayo mapantaro usanga acitse ku mavi, ku bibero, ku mirundi n’ahandi, gusa hari bamwe bumva ko ari imyenda y’ibyamamare gusa cyangwa urubyiruko rwananiranye.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

William Ruto wa Kenya na Obama ufite inkomoko muri icyo gihugu bagiranye ibihe byiza

Ikamba rya Miss w’Ubuyapani ryegukanwe n’ufite inkomoko muri Ukraine

Hakomeje kwibazwa uburyo CG Rtd Emmnuel Gasana yagaragaye mu bukwe kandi bizwi ko afunzwe

Rwanda:COVID-19 izwi nka Delta yandurira mu mwuka yigaragaje



Author: Ijambonews Published: 2020-07-20 10:35:04 CAT
Yasuwe: 887


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Inkomoko-yimyenda-icikaguritse-izwi-nka-Déchiré.php