English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya igiye guhindura isura Amerika yamereye Ukraine inkunga ikomeye

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashimiye inteko ishingamategeko y'Amerika, umutwe w'abadepite, ku bwo kwemeza imfashanyo nshya ya gisirikare ya miliyari 61 z'amadolari zigenewe Ukraine, nyuma yuko yari imaze amezi yaratinze.

Zelensky yavuze ko iyo mfashanyo ishobora kurokora ubuzima bw'abantu babarirwa mu bihumbi.

Nubwo atari ibintu bidasanzwe ko ejo hazaza h'igihugu hashingira ku cyemezo cy'abanyapolitiki, kuba ukubaho kw'igihugu kwarashingiye ku matora mu nteko ishingamategeko yabereye muri kilometero 8,000 uvuye muri Ukraine, ntibisanzwe nkuko byumvikana.

Kuri Ukraine, uko gutegereza amezi atandatu kw'iyi mfashanyo ya gisirikare kwatumye itakaza byinshi ndetse kurayibangamira.

Muri iki gihe cy'imbonekarimwe cyo gushyigikira Ukraine, iyi ni intambwe ikomeye cyane. Kuhagera kw'intwaro z'Amerika kuzatuma abasirikare ba Ukraine bari bari mu kaga bagira icyo bakora . Ariko ntibicyemuye ikibazo burundu.

Iyi mfashanyo birashoboka ko izaba irimo uburyo bw'ubwirinzi bw'ibitero byo mu kirere, ibisasu bya misile biraswa mu ntera iri hagati na hagati n'ibiraswa mu ntera ndende, n'ibisasu by'imbunda za rutura.

Kubibura kwa Ukraine kwo mu gihe cya vuba aha gishize kwatumye abasirikare b'Uburusiya bafata ubundi butaka bufite ubuso bwa kilometero kare (km²) zibarirwa mu magana.

Ubwo iyi mfashanyo izaba ihageze, Ukraine ishobora kuba yahangana no kuyirusha ingufu mu kirere kw'Uburusiya, ikabangamira inzira inyuzwamo abasirikare n'intwaro by'ingoboka ndetse ikagabanya umuduvuko w'ukuntu abasirikare b'Uburusiya batera intambwe bigira imbere.

Gutinza imfashanyo kubera uburyo bwa demokarasi, si iby'inshuti za Ukraine zo mu mahanga zonyine  Ukraine na yo ifite ibibazo byayo byo gukusanya abagabo bahagije bo kurwana intambara.

Itegeko ryateje impaka ryo kwinjiza abantu mu gisirikare ku itegeko, rimaze kwemezwa nyuma yo kugibwaho impaka mu gihe cy'amezi ndetse rigakorerwa amavugurura.

 



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

ITANGAZO RYA ABDALLAH Fataki RISABA GUHINDURA AMAZINA

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-22 10:21:55 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-ya-Ukraine-nUburusiya-igiye-guhindura-isura-Amerika-yamereye-Ukraine-inkunga-ikomeye.php