English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inyeshyamba z’aba-Houthis muri Yemen, zarashweho n’ingabo za Israel.

Igisirikare  cya  Israel  cyagabye ibitero bikomeye cyane mu gihugu cya Yemen, iki gitero  yakigabye ku nyeshyamaba z’aba-Houthis, ibi bitero  by’indege  byagabwe ku munsi wejo tariki ya 29 Nzeri 2024.

Uyu mutwe watangaje ko ibitero bagabweho  n’igisirikare  cya Israel  cyahitanye abantu bane, abandi barenga 29 barakomereka.

Ibi  byabaye ku nshuro ya kabiri  kuko no muri Nyakanga uyu mwaka hari hagabwe ibitero kuri uyu mutwe.

Inyeshyamba z’aba- Houthis  zigabweho  ibi bitero mu gisa nko kwihimura  kuri Israel kuva yatangiza intambara  muri Gaza ku mutwe wa Hamas.

Iyi mitwe y’aba-Houthis,Hezbollah na Hamas  yose ishyigikiwe ndetse  ikanaterwa inkunga n’igihugu cya Iran, iki gihugu kikaba kinarwanya igihugu cya Israel.

Aba-Houthis  barashe   mu gihugu cya Israel  ariko igisasu nticyagera  ku butaka bw’iki gihugu  kubera ko  cyapfubirijwe mu kirere cya Israel, ibi byabaye ku wa gatandatu.

Aba-Houthis  batangaje ko barashe bashaka guhitana  Misisitiri  w’inebe  Benjamin  Netanyahu  warukomotse  muri Leta Zunze  Ubumwe  za Amerika.



Izindi nkuru wasoma

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 09:04:22 CAT
Yasuwe: 91


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inyeshyamba-zabaHouthis-muri-Yemen-zarashweho-ningabo-zaIsrael.php