English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iradukunda Elie Tatou akomeje kunyura amakipe yo mu byiciro bya mbere ku mugabane w'Uburayi.

 Umunyarwanda Elie Tatou Iradukunda ukinira Mukura VS ari muri Portugal ago yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Sporting Braga, ariko andi makipe akomeye nka Lille, mu Bufaransa, Anderlecht mu Bubiligi na Antalyaspor muri Turikiya nazo ziramwifuza.

Elie Tatou Iradukunda, umukinnyi w’ikipe ya Mukura Victory Sports, yabaye icyogere kubera impano ye, aho amakipe atatu yo ku mugabane w’u Burayi yagaragaje ubushake bwo kumuha amasezerano yo kuyakinira, hakiyongeraho n’iyo amazemo iminsi akora igeragezwa.

Elie Tatou Iradukunda w’imyaka 18, yageze mu gihugu cya Portugal ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, aho yatangiye ikizamini cy’iminsi irindwi mu ikipe ya Sporting Club Braga U-19, ikomeye mu gihugu cya Portugal.

Uyu mukinnyi arakomeza kuzenguruka Uburayi, aho nyuma yo kurangiza ikizamini muri Sporting Braga, azerekeza mu yandi makipe yo kuri uwo mugabane naho akora ibizamini bisuzuma urwego rwe rw’imikinire.

Elie Tatou Iradukunda azamara amezi atatu i Burayi aho azasura amakipe nka Anderlecht Ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’u Bubiligi, Lille mu Bufaransa na Antalyaspor yo mu gihugu cya Turukiya, ayo makipe nayo akaba ashaka kumukoresha igerageza.

Uyu mukinnyi yageze mu ikipe nkuru ya Mukura Victory Sports ku muri Kamena 2022, yagaragaje ubushobozi budasanzwe mu marushanwa yose yitabiriye.

Iradukunda yakiniye Mukura imikino 55, yatsinze ibitego 11  kuva yatangira gukina nk'umukinnyi mukuru kandi yatanze imipira 10  yavuyemo ibindi bitego.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, yashimiwe kuba umukinnyi muto watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ibintu byamuhaye icyizere mu rwego rwo hejuru no kugaragara ku ruhando mpuzamahanga. 



Izindi nkuru wasoma

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Ese Rayon Sports idafite umutoza mukuru Robertinho izabasha kwikura imbere ya Police FC?

Umunyemari wa mbere ku Isi, Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda uruhare rwabo bagize mu iterambere ry’Igihugu.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 15:18:34 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iradukunda-Elie-Tatou-akomeje-kunyura-amakipe-yo-mu-byiciro-bya-mbere-ku-mugabane-wUburayi.php