English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Irrfan Khan umukinnyi wa filime mu Buhinde yitabye Imana


Ijambonews. 2020-04-29 15:12:01

Sahabzade Irfan Ali Khan umukinnyi w'icyamamare muri Cinema y 'Abahinde ruzwi nka Bollywood yitabye Imana.

Uyu mukinnyi wa Cinema wari ufite imyaka 53 yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2020 nk’uko byatangajwe n’abamuhagarariye.

Mu itangazo abamuhagarariye bashyize ahagaragara bagize bati “Birababaje ko ari uyu munsi, tugomba gutangaza ko yitabye Imana. Irrfan yari umunyabugingo bukomeye, umuntu washikamye akihambira kugeza ku kwiherezo rye. Yateye ishyaka umuntu wabaye hafi ye.”

Uyu mugabo mu ntangiro z’iki Cyumweru yari yajyanywe mu bitaro bya Kokilaben Dhirubhai Ambani Hospital na Medical Research Institute kubera kugira ikibazo mu mara , gusa biravugwa ko yaba yazize Kanseri yo mu mara.

Khan yari umwe mu bakinnyi ba filime mu Buhinde bakomeye kandi bakunzwe.

Yamamaye cyane ubwo yakinaga yakinaga muri ‘Life Of Pi’ na ‘Slumdog Millionaire’. Uyu mugabo asize abana babiri n’umugore we, Mama wa Khan nawe yari yitabye Imana mu Cyumweru gishize ariko abura ukuntu ajya kumushyingura kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Urupfu rwa Khan rwashenguye benshi ndetse ibyamamare bitandukanye mu Buhinde, abanyapolitiki n’abandi.

Priyanka Chopra avuga ku rupfu rwa Khan yatangaje ko ‘…waharuye inzira ya benshi. Wateye benshi muri twe imbaraga zo gukunda sinema. Uzakumburwa. Nihanganishije umuryango wawe.”

Minisitiri w’intebe w'ubuhinde Narendra Modi , we yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari igihombo gikomeye.

Arakomeza ati “Azibukirwa ku kwigaragaza imbere kwe kurimo ubuhanga.” kugeza ubu ibijyanye no guherekeza uyu mugabo ntabwo biramenyekana uko bizaba biteye aha nini kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Twabibutsa ko Khan yatangiye kugaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime zitandukanye mu ntangiro za 2000, mu 2004 yabonye igihembo cya mbere abikesheje filime yitwa ‘Haasil’.

Yahise atangira kwamamara cyane mu gihugu cye, atangira gushyirwa mu bahatanira ibihembo muri filime zitandukanye zirimo "Life In A...Metro" na "The Lunchbox."

Yamamaye ku Isi yose biturutse kuri filime yitwa Slumdog Millionaire, icyo gihe cyatumye yegukana ibihembo umunani muri Academy Awards na birindwi muri BAFTA Awards.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Umukinnyi wa Atletico yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77

Ubuhinde:Imibare y'abapfa bishwe n'inkangu ikomeje gutumbagira



Author: Ijambonews Published: 2020-04-29 15:12:01 CAT
Yasuwe: 538


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Irrfan-Khan-umukinnyi-wa-filime--mu-Buhinde-yitabye-Imana.php