English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isengesho ridasanzwe ryogusabira FARDC: Ubutumire bwa Minisitiri Constant ku Banya-Congo bose.

Ku wa 20 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Constant Mutamba, yashyize ahagaragara itangazo rikomeye risaba amadini yose gutegura isengesho ridasanzwe ryo gusabira imbaraga Ingabo z’Igihugu (FARDC) n’abaturage bafatanya na zo, bazwi nka Wazalendo.

Iri sengesho riteganyijwe kuba ku wa 9 Gashyantare, rikabera imbere mu gihugu no mu mahanga, hagamijwe gusaba Imana gukomeza abarwanira ubusugire bw’igihugu.

Iri tangazo rije mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ihurizo rikomeye ry’intambara na M23, umutwe w’inyeshyamba ukomeje kwiyongeza ingufu mu burasirazuba bwa Kongo. Constant Mutamba yavuze ko ubu ari igihe cyo guhuriza hamwe imbaraga z’umutima no gusabira igihugu amahoro.

Yagize ati, "Twese turi abambari b’iterambere ry’igihugu cyacu; tugomba kunga ubumwe, tugakomera ku rugamba rwacu, ariko tugashakira ibisubizo ku Mana."

Minisitiri Mutamba yemeje ko iryo sengesho rigamije ubumwe bw’Abakongomani, kandi ko amadini yose ategetswe kurikora mu nyungu zo gushakira igihugu amahoro n’umutekano.

Abanyarwanda n’amahanga bibaza niba iri sengesho rishobora gutanga icyerekezo gishya mu rugamba rurangwamo umwuka ukomeye w’ubutwari n’ikizere cy’ubumwe bw’Abanyekongo.

Ku wa 9 Gashyantare, amaso yose azaba ahanzwe ku mbaraga z’isengesho nk’intambwe nshya mu guharanira ubusugire n’amahoro arambye muri Kongo.

Imirwano ikomeye irakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’Abarundi ndetse na Wazalendo, batakaje ibice birimo Minova, nyuma y’iminsi bahanganye n’ingabo za M23.



Izindi nkuru wasoma

Isengesho ridasanzwe ryogusabira FARDC: Ubutumire bwa Minisitiri Constant ku Banya-Congo bose.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Perezida Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya.

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema na Perezida wa FIA ku Isi bagiranye ibiganiro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 16:12:40 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isengesho-ridasanzwe-ryogusabira-FARDC-Ubutumire-bwa-Minisitiri-Constant-ku-BanyaCongo-bose.php