English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri  Mozambique.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Daniel Francisco Chapo uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique. Perezida mushya ararahira kuri uyu wa gatatu.

Mu Gushyingo umwaka ushize, Daniel Chapo w’imyaka 48 usanzwe ari mu ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi, yatsindiye kuyobora Mozambike muri manda itaha, aho yabonye amajwi 65% mu matora ataravuzweho rumwe.

Aya matora yavuzwemo uburiganya no kwiba amajwi, ari na byo byateje imyigaramgambyo yakurikiye amatora.

Icyakora, iyi myogaragambyo yaje guhoshwa n’abashinzwe umutekano muri Mozambike, ku buryo irahira risanze hari ituze.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubutabera n’umutekano.

Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsimbura ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Impinduka muri Magic FM zasize Sandrine Isheja ari kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

Isengesho ridasanzwe ryogusabira FARDC: Ubutumire bwa Minisitiri Constant ku Banya-Congo bose.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-15 14:10:30 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIntebe-Dr-Edouard-Ngirente-yahagarariye-Perezida-Paul-Kagame-muri--Mozambique.php