English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryashyizweho akadomo. Uko byari byifashe i Rubavu.

Nyuma y’amezi hafi abiri Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizenguruka mu bice by’Igihugu bitandukanye riba, ryashyizweho akadomo.

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, nibwo abahanzi barindwi bari muri iri serukiramuco aribo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali,  Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy ndetse na Dany Nanone basoreje i Rubavu.

Ku ikubitiro iri serukiramuco ryatangirira i Musanze tariki 31 Kanama 2024, bakomereza i Gicumbi tariki 7 Nzeri, i Nyagatare byari tariki 14 Nzeri, naho i Ngoma byari tariki ya 21 Nzeri.

Tariki ya 28 Nzeri bagiye i Bugesera, tariki ya 5 Ukwakira bajya i Huye, tariki ya 12 Ukwakira byari i Rusizi,  naho tariki ya 19 Ukwakira 2024 rishyirwaho akadomo i Rubavu.

Abahanzi bose bari muri iri serukiramuco bagiye babanza ku rubyino mu Turere dutandukanye uretse Bruce Melodie buri gihe wasozaga, aho i Rubavu yatunguranye azana Bahati wo muri Kenya bakoranye indirimbo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Hasobanuwe impamvu y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi.

Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Gukumira no guhashya ibiza ni inshingano za buri wese-Minisitiri Murasira Albert i Rubavu.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryashyizweho akadomo. Uko byari byifashe i Rubavu.

Umukambwe w’imyaka 90 warumaze imyaka 62 akora umwuga wo kuroga yawushyizeho akadomo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 14:44:30 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iserukiramuco-rya-Iwacu-Muzika-Festival-ryashyizweho-akadomo-Uko-byari-byifashe-i-Rubavu.php