English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda n'iza Jordanie bagiranye inama ku nshuro ya mbere

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda (RDF) ryageze muri Jordanie ndetse zigirana ibiganiro n'ingabo za Jordanie (JAF), ibyo biganiro byibanze ku gusuzuma ishirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'imikorere mu bya gisirikare ibihugu byombi bifitanye.

Iyi nama yabaye ku wa Gatatu  tariki ya 24 Mata ikaba ariyo nama ya mbere ihuje ingabo z'u Rwanda (RDF) n'ingabo za Jordanie(JAF) nyuma y'amasezerano impande zombi zasinyanye m'UKuboza 2020.

Iyi nama yiswe "Joint Working Group" (JWG) yabereye mu mujyi wa Amman muri Jordanie.

RDF ibinyujije ku rubuga rwa yo rwa X yavuzeko iyi nama yari igamije  gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'imikoranire mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye guhera mu 2020.

Amakuru akomeza avugako inama itaha ihuza abasirikare b'ibihugu byombi  ishobora kubera i Kigali mu Rwanda mu 2025.

Iyi nama ije nyuma y'uruzinduko rw'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga aho yagiriye urunduko muri icyo gihugu tariki ya 22  Mata 2024,yakiriwe na Major General Yousef Huneiti maze baganira ku kwagura umubano, ubutwerane n'ubufatanye hagati ya RDF na JAF.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire n'ubufatanye mu bikorwa by'ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-25 12:49:49 CAT
Yasuwe: 191


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Itsinda-ryingabo-zu-Rwanda-niza-Jordanie-bagiranye-inama-ku-nshuro-ya-mbere.php