English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko atizeye ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro Donald Trump naramuka atsinzwe amatora ya perezida yo mu Gushyingo uyu mwaka.

Mu kiganiro cye cya mbere n'itangazamakuru nyuma yuko akuyemo kandidatire mu buryo butunguranye mu kwezi gushize, Biden yabwiye CBS News ati: "Trump natsindwa, nta cyizere na busa mfite."

"Trump ibyo avuze aba akomeje [aba abivuze koko], ntabwo tumuha agaciro. Aba akomeje, ibi bintu byose bijyanye, natsindwa hazameneka amaraso'."

Amagambo ya Trump yuko "hazabaho imeneka ry'amaraso ku gihugu" natsindwa amatora, yavuze muri Werurwe  uyu mwaka ubwo yari arimo kuvuga ku nganda zikora imodoka, yabaye imbarutso y'inkubiri yo kumunenga.

Abo mu ishyaka ry'abademokarate bihutiye gusubiramo ubutumwa bwabo bujyanye no kwiyamamaza bwuko uwo wahoze ari perezida ateje inkeke (ibyago) kuri demokarasi.

Abari bashinzwe kwamamaza Biden yakoresheje ijambo "imeneka ry'amaraso" mu butumwa bwo kwamamaza – batangaje ku mbuga nkoranyambaga z'ibikorwa byo kumwamamaza – ndetse umuvugizi yashinje Trump "gushishikariza no kwihanganira urugomo muri politike".

Ariko abashinzwe kwamamaza Trump bavuze ko ayo magambo yarebaga by'umwihariko inganda zikora imodoka, ndetse ko yakuwe mu mvugiro ('context') yayo ku bushake.

Iryo tsinda ryo kumwamamaza ryohereje ubutumwa bwa 'email' bwo gukusanya inkunga yo mu bikorwa byo kwiyamamaza, buvuga ko abatavuga rumwe na Trump muri politike n'abandi bari barimo gusubiramo amagambo ye nabi "mu buryo bw'ubugome".

Icyo gihe, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Barabisobanukiwe neza ko nari ndimo gukomoza gusa ku bicuruzwa byinjira mu gihugu byemerwa n'umunyaburiganya Joe Biden, birimo kwica urwego rw'inganda zikora imodoka."

Mbere, Biden yavuze ko ahangayikishijwe no kuba uwo wahoze ari mucyeba we atazemera ibyavuye mu matora.

Mu kiganiro mpaka cy'abakandida perezida cyanyuze kuri televiziyo CNN muri Kamena  uyu mwaka – cyateje amakuba kuri kandidatire ya Biden bikarangira aretse kwiyamamaza ahubwo agashyigikira Kamala Harris – Trump yabajijwe mu buryo butaziguye niba azemera ibizava mu matora yo muri uyu mwaka wa 2024.

Nyuma yuko yari yabanje kwanga gusubiza icyo kibazo, yagize ati: "Naba amatora yo mu mucyo kandi yubahirije amategeko ndetse amatora meza, nta kabuza."

Trump yakomeje gusubiramo ibidafite ishingiro byuko habaye uburiganya mu matora yo mu mwaka wa 2020, nyuma yuko atsinzwe na Biden muri ayo matora.

Muri Mutarama mu 2021, abashyigikiye Trump biraye mu nyubako ya Capitol ikoreramo inteko ishingamategeko, mu muhate wo kubuza ko ibyavuye mu matora byemezwa. Abahagiye benshi uwo munsi basubiragamo ayo magambo ya Trump yuko amatora yabayemo uburiganya.

Mu kiganiro na CBS cyasohotse ku wa gatatu, cyatangajwe ku rubuga nkoranyambaga X, Biden yanabaye nk'uwumvikanisha ko hari umuhate wo gutuma ibikorwa byo kwemeza ibyavuye mu matora bigorana, nubwo bitasobanutse icyo yakomozagaho nyirizina.

Yagize ati: "Reba ibyo barimo kugerageza gukora ubu, mu turere tw'amatora aho abantu babarira amajwi.

"Ntushobora gukunda igihugu cyawe ari uko gusa utsinze."

 



Izindi nkuru wasoma

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Joe Biden yahishyuye icyatumye adakomeza kwiyamamaza

Joe Biden yikuye mu bikorwa byo guhatanira kuba Perezida wa Amerika

Joe Biden yanduye Covid-19

Kwitwara nabi mu kiganiro mpaka nabitewe n'umuniniro wo kugenda mu ndege-Joe Biden



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-08 09:30:16 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joe-Biden-ati-Trump-natsindwa-hazameneka-amaraso.php