English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joe Biden yahishyuye icyatumye adakomeza kwiyamamaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden nyuma yuko ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 atangaje ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri, yahishyuye impamvu yamuteye gufata uwo mwanzuro.

Joe Biden yavuze ko yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu rwego rwo guharira abakiri bato nabo bakayobora kuko we yisaziye. 

Yagize ati"Nta kintu na kimwe cyaza mbere ya demukarasi yacu, zaba inyungu z'umuntu ku giti cye . Nafashe umwanzuro wo guha inkoni abakiri bato."

Kuva yatangaza ko atagikomeje kwiyamamaza,Biden yatangaje ko ashigikiye Kamala Harris ubarizwa mu ishyaka ry'Aba-Democratic ari naryo Joe Biden abarizwamo.

Umukambwe Joe Biden w'imyaka 81 azasoza mande ye tariki ya 20 Mutarama 2025.



Izindi nkuru wasoma

Dore icyatumye Muhadjiri yifatira kugahanga abafana ba APR FC

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Joe Biden yahishyuye icyatumye adakomeza kwiyamamaza

Joe Biden yikuye mu bikorwa byo guhatanira kuba Perezida wa Amerika

Joe Biden yanduye Covid-19



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-25 12:05:51 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joe-Biden-yahishyuye-icyatumye-adakomeza-kwiyamamaza.php