English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku isi yose Joseph Akinwale (Joeboy) byamaze kumenyekana ko ari mu bahanzi bazitabira Kigali Fiesta Live Concert izabera muri BK Arena.

 

 

Uyu muhanzi uhuza injyana ya AfroPop na RnB ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira muri iyi nyubako ya BK Arena kuko yayiherukagamo tariki 23 Nyakanga 2022.

Nyuma y’amezi ane Joeboy agiye kongera gutaramira abaturarwanda mu gitaramo cyateguwe na East African Promoters kizaba tariki 03 Ukuboza 2022.

Kugeza ubu ntiharatangazwa abahanzi bazafatanya n’uyu muhanzi wo muri Nigeria ukunzwe na benshi mu Rwanda, igihugu yagezemo bwa mbere muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Bimwe mu byo wamenya kuri Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus wamamaye nka Joeboy ni umusore w’imyaka 25 yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi.

Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa iyoborwa na Mr Eazi.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye Impamyabumenyi mu

Bijyanye n’imicungire y’abakozi.Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16, ubwo yari afite imyaka 17 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’.

Amateka ye yahindutse nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakiriwe n’abahanzi barimo Mr Eazi.

Mr Eazi yahise yemerera ubufasha Joeboy ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya EmPawa Africa akaba umuhanzi wa mbere wari winjiye mu mikoranire n’ iyi sosiyete ifite ibikorwa bitandukanye hirya no hino muri Afurika.

Umubyeyi wa Joeboy ni umucuranzi wa Piano na Guitar acurangira korali irimbagamo mukuru we, nibo bamukundishije umuziki kubera ko yakundaga kubaherekeza kenshi bagiye kuririmba ahantu hatandukanye.

Indirimbo ye yakunzwe cyane ‘Baby’ yayikoze mu minota 45 gusa.

Joeboy akunda kumva umuziki wa Rap cyane , indirimbo ya mbere yakoze mu 2017 yayise Realist yari ihuriyemo urumvange rw’umuziki wa Trap na RnB.

Joeboy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Sip’, ‘Beginning’, ‘Baby’ na ‘Nobody’ yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune na we uheruka mu Rwanda mu minsi yavuba aha.

 

yanditswe na BWIZA Divine

 

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda ategerejwe mu Rwanda

I Kigali hateraniye inama yiga ku gusigasira inzibutso n'inzu ndangamurage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-11 08:13:54 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joeboy-ategerejwe-i-Kigali.php