English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports, Aziz Bassane Kalougna ategerejwe i Kigali.

Ku wa mbere tariki 23 Ukuboza 2024, nibwo Aziz Bassane Kalougna yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza iwabo mu gihugu cya Cameroon aho byavugwaga ko agiye mu biruhuko by’iminsi mikuru akunda kurira iwabo.

Uyu rutahizamu akimara guhaguruka hano mu Rwanda, hahise hasohoka amakuru avuga ko arimo kwishyuza ikipe ya Rayon Sports amafaranga angana n’ibihumbi 8 by’amadorari yari imusigayemo ubwo yasinyaga amasezerano muri iyi kipe.

Aziz Bassane yaje kwishyurwa amafaranga ye ndetse ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko n’amafaranga y’umushahara bamaze kuyishyira abakinnyi ntakibazo na kimwe bafite.

Uyu munya-Cameroon kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2024, nibwo hagiye hanze amafoto ye amaze guhagaruka iwabo agaruka hano mu Rwanda.

Amakuru ahari ni uko kuri uyu wa Kabiri ubwo ikipe ya Rayon Sports izakomeza imyitozo nawe abafana bazaza kuyireba bazamubona.

Aziz Bassane ni umwe muri ba rutahizamu barimo gufasha Rayon Sports cyane urebye mu mikino amaze gukina afasha ubusatirizi kubona ibitego kuko ni imwe mu bakinnyi bihuta Kandi bazi gucenga.

Ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024. Rayon Sports iraba yitegura umukino izakina n’ikipe ya Police FC tariki 3 Mutarama 2025.

Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n’amanota 33, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 25.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-30 21:42:32 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UmunyaCameroon-ukinira-ikipe-ya-Rayon-Sports-Aziz-Bassane-Kalougna-ategerejwe-i-Kigali.php