Kabarondo: Abana barashukishwa ‘chipsi na soda’ bakajyanwa mu busambanyi
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza baratabaza nyuma y’uko abagabo bashinjwa gushuka abana babo b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure, bakabashora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi, kwirirwa hanze, ndetse bamwe bakamara igihe batagaruka mu ngo.
Mu Mudugudu wa Kabarondo, Akagari ka Cyabajwa, haravugwa imico mibi ikomeje gukurura impaka n’akababaro mu baturage, aho bamwe mu bagabo bafite imyaka y’ubukure myishi, bashinjwa kubiba umuco mubi mu bana b’abakobwa bakiri bato, bamwe bafite imyaka 12, 13, cyangwa 14.
“Barabashuka cyane,” nk’uko bivugwa na Consolete Nyiramisago, umwe mu babyeyi bahatuye. Ati: “Ugasanga umwana ari kumwe n’umugabo w’imyaka mirongo itatu cyangwa mirongo ine. Urumva ko ari ugusambanya abana rwihishe inyuma y’iyo migirire.”
Undi mubyeyi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubukene bushobora kuba intandaro y’iyi mico mibi. Ati: “Iyo umwana abona iwabo nta cyo arya, hari ubwo atangira kugendera ku bantu bamushukisha amafaranga n’ibyo kurya. Umwana wanjye w’imyaka 14 yari amaze igihe yirirwa hanze, namubonye ejo gusa.”
Ibi bikorwa bikomeje kwamaganwa n’abaturage, by’umwihariko ababyeyi b’abamama, basaba ko inzego zishinzwe umutekano n’uburenganzira bw’abana zatabara.
Nubwo bamwe mu bagabo batemera ko bashuka abana, hari abavuga ko iyo bafite amafaranga bashobora kubona abagore bifuza, ariko bagashimangira ko batibasira abana. “Nta gufata abana ku ngufu,” nk’uko umwe yabitangaje.
Munyentwari Josebert, ushinzwe imari n’abakozi mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko ibi bibaye ukuri, bifite ingaruka zikomeye kandi ko bigomba gukurikiranwa. “Aya makuru turayakiriye, tugiye kureba uko byifashe, ariko niba biri gukorwa, ababigizemo uruhare bazafatwa bakabiryozwa.”
Yavuze ko ubufatanye bw’inzego bwihutirwa kugira ngo abana b’abakobwa barindwe ihohoterwa n’ingaruka z’ubuzima bushaririye bashorwamo.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show